Iburasirazuba: Harasabwa ko amasomero y'ibitabo yagezwa mu mirenge yose 

Ubuyobozi bw'intara y'Iburasirazuba n'inzego z'uburezi barashima intambwe imaze guterwa mu gufasha abana gukunda gusoma ibitabo. Bavuga ko uretse kubongerera ubumenyi ku rurimi rw'ikinyarwanda, bituma badata ishuri, gusa bakifuza ko amasomero yagera mu mirenge yose. Ni mu gihe umushinga witwa Uburezi iwacu uterwa inkunga na World Vision binyuze muri USAID, wabatse amasomero rusange mu turere tune two mu ntara y'Iburasirazuba, aho abana bayitabira cyane.

kwamamaza

Bamwe mu bakora mu nzego z'uburezi mu ntara y'Iburasirazuba bavuga ko kuba hari abana barangiza amashuri yisumbuye batazi gusoma no kwandika ikinyarwanda biterwa no kuba barakuze badasoma ibitabo.

Bagaragaza ko umushinga ‘Uburezi iwacu’ urimo gukemura iki kibazo, kuko abana bitabira cyane amasomero yubatswe nawo, bagiye gusoma ibitabo birimo.

Gusa bavuga ko kuba uyu mushinga ukorera mu mirenge micye, hari abana batagerwaho n'ayo mahirwe maze bagasaba ko wagera ahantu hose.

Umwe ati: “ dushingiye ahantu twarishyize n’uburyo abana baza gusoma ari benshi nuko ibyo bakuye mu gusoma bagenda babitangaza ni ibintu bomba bifite umusaruro munini cyane. bibaye byiza byakwaguka ntibibe ahantu hamwe gusa mu karere, bikagera ahantu henshi.”

Undi ati: “ bibafasha kumenya cyane bya bihekane noneho kuko ku ishuli usanga ibitabo bafite ari bikeya, igitabo bafite ari icy’umwarimu  n’icy’umunyeshuli kimwe. Ariko iyo amaze kubyiga ku ishuli nuko akaza muri ya masomero bimufasha kurushaho kumenya bya bindi. Ibyo umushinga wadufasha ni byinshi. Isomer turifite ahantu hamwe mu murenge wa Nyagatare kandi akarere kacu gafite imirenge igera kuri ine. Ukurikije uko riganwa cyane, ubona ibyifuzo ari uko rishakwa no mu yindi mirenge.”

Dez Byamukama; Umuyobozi w’umushinga Uburezi Iwacu, avuga ko ikibazo cyaho umushinga utagera bakizi ariko bazitirwa n'ubushobozi. Icyakora avuga ko bagiye gukora ubuvugizi mu baterankunga bakuru.

Ati"Nibyo rwose abana barashaka gusoma kandi barashaka ubufasha kugira ngo babashe kubona ibikoresho bibafasha gusoma. Tuzakomeza gukora ubuvugizi ku baterankunga benshi. Nubwo itaba World Vision, nubwo itaba Imbuto Foundation, nubwo itaba Humanity and Inclusion, ushobora kuba undi muryango.Kuri ubu akazi kacu ni ukugeza ubutumwa aho hantu".

Pudence Rubingisa; Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba, avuga ko gukundisha abana gusoma ibitabo bakiri bato,uretse gukuramo ubumenyi, binatuma bakunda ishuri kuburyo uw’abarivamo ugabanuka.

Iruhande rw’ibi, anavuga ko ahataragera amasomero rusange,  hamwe n'abaterankunga ba Leta, iki kibazo kizakemuka.

 Ati: “ hari ibyifuzo byinshi, ababyeyi baragenda bahigira ibyabo…ni uko bigaragara ko biri gutanga umusaruro. Ndumva rero twabakorera ubuvugizi tureba ko kukufatanye n’abafatanyabikorwa twagenda tureba aho bitari noneho tukagenda tureba ko twabikora. Gahunda tukazishyiramo imbaraga.”

Kugeza ubu, mu masomero rusange 13 yubatswe mu gihugu hose n’uyu mushinga, harimo ane yo mu ntara y'Iburasirazuba: isomero rusange rya Ngoma, irya Kirehe, irya Nyagatare n'isomero rusange rya Gatsibo.

Uyu mushinga kandi ukorana n’abana ibihumbi 81 bibumbiye mu matsinda yo gusoma agera ku 2 564.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Mar 18, 2024 - 14:04