
Iburasirazuba: basabye amazi igihe kinini barayahabwa none batewe impungenge n'ubuke bwayo
Apr 1, 2025 - 14:14
Abatuye umurenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza barasaba ko amazi meza baherutse guhabwa yakongerwa. Bavuga ko ayo bahawe atangana n'uko bangana, bigatuma aboneka rimwe na rimwe, ndetse hari n'ubwo amara iminsi itatu ataboneka. Ni nyuma yo guhabwa aya mazi bari bamaze igihe bayasaba. Ubuyobozi by'Aka karere buvuga ko hari umushinga mugari w'amazi wa Muhazi, uzazamura ibipimo byabagerwaho n'amazi meza.
kwamamaza
Umuyoboro w'amazi wa Kabuye ugeza amazi meza ku baturage bo mu tugali tune two Murenge wa Nyamirama ndetse n'Akagali kamwe ko mu murenge wa Mukarange. Abatuye utu tugari bari bamaze igihe basaba kwegerezwa amazi meza kuko bavomaga ibishanga maze bikabangamira umuco w'isuku. Ariko ubwo bayegerejwe biratuma barukuka imvune zo kuvoma ibishanga kandi kure.
Umwe yatangarije Isango Star, ati:"byari ikibazo kuko ku bijyanye n'isuku twaburaga amazi, a ubaka bakabura amazi, rimwe na rimwe bakajya mu bishanga cyangwa bakajya kuvoma ahandi kure hari amarobine. Ariko natwe ubu amazi yatugezeho."
Yongeraho ko" batwubakiye ibigega n'amarobine, ubu turi kubona amazi. "
Undi ati:"( amafaranga) atari kunyubakira inzu nanone yashiriye mu mazi! Kumesa byari ikibazo, ubaka byari ikibazo...mbese iby'amasuku nk'abantu bafite ubwiherero mu nzu ntibashoboraga kubona amazi. Ubu turi kubona amazi ku giciro cyiza, abantu twese turabyishimiye."
Gusa banavuga ko amazi akiri make ugereranyije n'abayakenera kuko hari igihe agenda akagaruka nyuma y'iminsi itatu. Basaba ko yakongerwa kugira ntakomeze kubura.
Umwe ati:" hari igihe bavoma ugasanga na saa sita z'ijoro zirageze bitewe nuko amazi ba yabuze. Usanga bakomase. Iyo aje haciyeho nk'iminsi ibiri, itatu, urumva baba babaye benshi cyane. Hari ukuntu yakongerwa, yakongerwa kuko inshuro nyinshi usanga akunze kubura ukabona nabyo ni ikibazo."
Umuyobozi w'inama njyanama y'Akarere ka Kayonza, Kalimba Doreen, avuga ko nubwo utugari twose two mu murenge wa Nyamirama twagezemo amazi, hari na gahunda yo kuyongera akaba menshi ndetse akanakwirakwizwa mu yindi mirenge binyuze mu mushinga mugari w'amazi uri kubakwa ku kiyaga cya Muhazi.
Asaba abaturage begerejwe amazi nyuma y'igihe batayafite, kuzafata neza ibyo bikorwa remezo bubakiwe.
Ati:" nibyo bikorwa biri gukorwa hirya no hino mu tundi tugali no mu yindi mirenge. Tuzi neza yuko amazi agiye gukwira mu baturage, ngira ngo mwumvishe umuyoboro wa Muhazi. Rero icyo dusaba abaturage ni uko igikorwaremezo nikihagera bakibungabungas bakakigira icyabo. Hagira nushaka kugira icyo akora kigihungabanya, bagatanga amakuru."
Umuyoboro mushya w'amazi wa Kabuye ugeze amazi meza ku baturage 23,000 bo mu tugari tune twa Rurambi, Shyogo na Gikaya two mu murenge wa Nyamirama n'Akagari ka Mburaburo ko mu murenge wa Mukarange.
Mu kuzamura igipimo cyabagerwaho n'amazi meza, byitezwe ko icyiciro cya mbere cy' umuyoboro mugari w'amazi wa Muhazi kizatanga amazi mu mirenge 3 y'Akarere ka Kayonza ariyo Rukara, Murundi na Gahini ndetse n'indi mirenge itanu y'Akarere ka Gatsibo. Imirimo yo kuwubaka igeze kuri 76.3%, aho biteganijwe ko uzarangira ku itariki 30 Kamena ( 06), 2025.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


