Huye: Umuturage warezwe inguzanyo atahawe, imitungo ye igatezwa Cyamunara batamenye, arasaba kurenganurwa

Umuturage witwa MBARUSHIMANA Emmanuel utuye mu Murenge wa SIMBI mu Kagari ka Nyangazi, arasaba kurenganurwa nyuma y'aho SACCO y'Umurenge wa SIMBI, imwanditseho inguzanyo itamuhaye, ikanateza cyamunara imitungo ye mu buryo bufifitse.

kwamamaza

Mbarushimana Emmanuel wakoraga umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, avuga ko yatunguwe no guhamagazwa n'urukiko rwibanze rwa Ngoma, aregwa kuba atarishyuye inguzanyo y'amafaranga 450, 122 yahawe na DUKIRE SIMBI SACCO imurega ariko ntayishyurire igihe.

Urukiko rwategetse ko agomba kwishyura amafaranga yose hamwe 1,733,902, akubiyemo inyungu z'ubukererwe ndetse n'igihembo cy'umwunganizi mu matageko. 

Mu gufata uyu mwanzuro, uru rukiko rwagendeye ku masezerano iyi SACCO yagiranye na Mbarushimana ariko atariho kashi ya SACCO ndetse na nyiri  uguhabwa inguzanyo atigeze asinyaho nk'uwemeye inguzanyo, yaba n'umumufasha we cyangwa undi mwishingizi.  Mbarushimana asanga ibyo ari akarengane gakomeye.

Aganira n'Isango Star, yagize ati:" Bifata ibintu umuntu yaruhiye imyaka 40 ngo babitware mu kirere. Iyo mugiye kuguza, abantu muguza hano, ntabwo mutanga ingwate cyangwa umwishingizi? Abantu nkaba bateka imitwe mubashyire aho bagomba kujya. Hanyuma natwe niba turi abatekamitwe, natwe badushyire aho tugomba kujya. Ariko ibintu nibisobanuke."

Mbarushimana anavuga ko yahawe fotokopi yayo masezerano, ariko yatse ay'umwimerere  arabura kugira ngo bajye gupima imikono (signature) niba ari iz'umwimerere koko.

Yongeraho ko nta nguzanyo yanditswe mu gatabo ka DUKIRE SIMBI SACCO akoresha, ndetse na historique yahawe n' iyi SACCO ikaba itagararaza iyo nguzanyo.

Ati:" Niba ari mu kuri, kuki ayo masezerano ataboneka? Na n'ubu aya masezerano yarabuze ngo bajye gupima ayo masinya barebe ko koko ari iyanjye ndetse nabo basinye bampa inguzanyo."

Yongeraho ko " ese ubundi ikigo ntikigira kashi, ko nta kashi iriho?!"

Nubwo bimeze bityo, moto Mbarushimana Emmanuel yatwaragaho abagenzi yarafatiriwe, ndetse iragurishwa. Umutugo we ugizwe n'inzu, urutoki n'isambu nabyo byagurishijwe muri cyamunara, ariko abagize umuryango n'abaturage batigeze babona  kuko ngo yakorewe mu ikoranabuhanga ndetse n'uwaguze iyo mitungo yakorewe ibyangombwa by'ubutaka, n'ubwo atarashyikirizwa imitungo yatsindiye. 

Umwe mu baturage yagize ati:" Twebwe tubona adi akarengane. Twumvishe ngo ni cyamunara, ntabwo umuntu yigeze amenya ngo umutungo waguzwe aya, cyangwa wagize ute!"

Undi ati:" Ndanenga iyi cyamunara kuko ntabwo tuyizi. Twese byaratubabaje kuko amakuru twumvise ni uko ngo yaguzwe na....hano hari habuze umuntu w'i Nyagazi wagura iyi nzu niba ari cyamunara yemewe? Twumvise ngo ni ikoranabuhanga!"

"Twaravuze tuti ese ko bateza cyamunara abantu bahari, cyangwa ukumva n'igiciro cyayo. Mwatwje cyamunara mute? Niko namubajije nuko ati' Hoya, azagende yohohe! None se yagiye gifata ayo mafaranga ntiyajyana umugore we ngo amusinyire?"

Umugore wa Mbarushimana yibaza ikiguzi cyatanzwe kuri iyo mitungo, mugihe nyirayo nta nkuru nawe abifiteho.

Umugore wa Marushimana, yagize ati:" Ko bavuga ko bagurishije, bagurishije angahe? Hasigaye angahe? Cyangwa byahwanye n'umwenda wabo? Ndatabaza Umuvunnyi, na Prezida wa Repubulika ngo baze bantabare kuko ntabwo abana banjye bazajya kwangara ku mafaranga ntazi!"

Yongeraho ko" mbaka ingwate yaba yarabahaye bakanga kuyimpa. Maître yabonye bikomeye arambwira ngo umva Madam, ibyo byo kumbaza Amaserano n'ingwate ntibindeba! Byananirwa kukureba gute kandi ari wowe waje kuza mudi urwo rubanza rwo kudutereza ibintu?"

Kugeza ubu, Mbarushimana Emmanuel n'umuryango we w'abantu 10 baracyari mu mitungo yabo ariko bategereje kuyikurwamo.

Nimugihe abanyamategeko bo bagaragaza ko akarengane ke yakageza mu rukiko rwisumbuye k'urwafashe icyemezo. Mugihe ibyemezo byaho atabyishimira, nabwo akageza akarengane ke ku rwego rw'Umuvunyi.

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Huye 

 Jun 10, 2025 - 15:09