Huye- Kinazi: Babangamiwe n'amazi ava mu muhanda akabangiririza imyaka

Abatuye mu Murenge wa Kinazi baravuga batewe impungenge n’amazi ava mu muhanda w'igitaka ubahuza n'abo mu Karere ka Nyanza kuko ashobora kubasenyera. Ni nyuma y'aho akomeje kubatwarira imyaka bahinze.  Mugihe hagishakishwa umuti urambye, ubuyobozi buvuga ko bufatanyije n'abaturage bagiye gukora imirwanyasuri.

kwamamaza

Uyu muhanda w'igitaka uva ahitwa kuri arreter ugahunza uturere twa Huye na Nyanza unyuze mu Murenge wa Ntyazo, muri centre y'ubucuruzi ya Nyarusange.

Abaturage bavuga ko watunganyijwe mu myaka itanu ishize ndetse ushyirwaho n'inzira zitwara amazi ariko mu ruhande rutari rwo kuko mu gihe cy'imvura amazi ava muri uyu muhanda akamanuka mu mirima yabo, akangiza ibihinzemo n'indi mihanda mito y'imigenderano.

Umuturage umwe yagize ati: “hari ukuntu bagiye bakora bagafata amazi bakayahuriza hamwe ariko ntibayahe rigole imanuka ngo agende agere hepfo aho yagakwiye kuba agera. Nuko bakayafata abakayarekera munsi y’umuhanda aho ngaho. Kuko rero amazi yose yo mu muhanda aterana araza agahita yishakira inzira nuko agaca inkangu ndende ariyo mpamvu ubona iyi mirima yagiye imera gutya!”

Yongeraho ko “njyewe numva rwiyemezamirimo wakoze umuhanda yaragombaga kuwukora nuko akawuha rigole ikamanukana ya mazi nuko ikagenda ikayageza mu kabande kuko hari n’indi migezi.”

Mugenzi we ati: “bawukora higeze no kuza abayobozi bavuye ku karere nuko babategeka ko bazubaka rigole izajya imanura amazi hadatengutse. Barangije, abawukoraga bagenda bagenda batabikoze.”

NKUBANA Vianney; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinazi, avuga ko mu bufatanyije n'abaturage bagiye gukora imirwanyasuri mu gihe hagishakwa umuti urambye.

Ati: “ uriya ni umuhanda w’igitaka ufite rigoli ariko kuri iryo teme muvuga haca amazi menshi bigaragara ko yakoze umukoki. Mu buryo tubona byakorwa ni ugukora imirwanyasuri kugira ngo bigabanye amazi aza mu muhanda aturuka mu masambu no mu mirima y’abaturage. No gusaba abaturage ko nabo bagira uruhare mu gukora mu masambu yabo, bagashyiramo imirwanyasuri kugira ngo bigabanye ayo mazi asanga umuhanda wenda hatari haboneka uburyo hakorwa nka ruhurura.”

“ ariko ikindi dushobora gutera imigano muri iriya ruhurura.”

Abaturage bagaragaza ko mu bihe bitandukanye bagiye bagerageza kwishakamo ibisubizo bayobora amazi babinyujije mu miganda. Gusa bavuga ko aho bigeze babona bakeneye izindi mbaraga zabafasha uyu muhanda ugakorerwa imiyoboro myiza y'amazi hirindwa ko mu gihe cy'imvura nyinshi yanatwara ubuzima bw'abantu.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Dec 6, 2024 - 12:47