
Huye: Barasaba guhabwa aho guhinga nyuma y'aho ibishanga bahoze bahinga byeguriwe abikorera
Jan 28, 2025 - 12:42
Hari abaturage basaba ko bahabwa aho guhinga nyuma y'aho ibishanga bahoze bahinga byeguriwe abikorera. Bavuga ko ubu biri kubagiraho ingaruka zirimo kwibasirwa n'inzara. Ni mu gihe ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko nta nzara iri mu karere, kandi n'udafite aho guhinga yahingira abandi cyangwa agakora ibiraka bimutunga.
kwamamaza
Umwe mu batuye mu Murenge wa Huye avuga ko we na bagenzi be batuye no mu yindi Mirenge igize akarere ka Huye, bagaragaza ko bagizweho n’ingaruka batewe no kuba barakuwe mu bishanga bari barahawe byabafashaga kubona ibibatunga n'imiryango yabo.
Bavuga ko ibyo bishanga byahawe ababibyaza umusaruro utunganywa n'inganda, none bugarijwe n’inzara iterwa no kubura aho guhinga. Basaba ubuyobozi kubakuriraho izo mbogamizi.
Umuturage yagize ati: “ wadusabiye kiriya gishanga se ukareba? Ntahahari nyine nicyo kibazo! Ariko ubundi hahari, guhinga?! Abababa! N’umusaza arabyuka akagwenyaguza n’akabando n’isuka!”
Undi ati: “Leta nigire uko ibigenza, nayo nitekereze irebe uko tubayeho.”
Aba baturage bavuga ko ibishanga bahingagamo babihawe muri 2001 ndetse bamwe bishyira hamwe muri koperative n’abandi bahingaga ku ruhande ibirimo intoryi, ibijumba…mbese ibyitwa imboga byose none ubu bugarijwe n’inzara.
Umwe yagize ati: “ igishanga nitwe twagihingaga, tugahingamo imboga…mbese imyaka iyo ari yo yose. Ubwo rero twagiye kubona tubona igishanga bakidukuyemo ngo bagihaye gereza. Icyo gishanga cyaduteye inzara bikaze cyane. Tubayeho nabi pe! nibura icyo gishanga bakiduhaye nk’abaturage, natwe tugahinga twabaho neza. N’ubu inzara irahari mu baturage kuko hano mu Mudugudu ntiyabura. Twese tuhatuye tutaziranye, twavuye impande n’impande, ntitwegereye amasambu ndetse ntitubasha no kuyahinga.”
Yongeraho ko“ ibiciro birahenze nk’ubu ibishimbo ikilo kiri kugura 800Fr…, kawunga nayo ni 800Fr, umuceri ni 1000Fr, ibirayi ni 600Fr…mbese birahenze cyane kuko umuhinzi ahingira 1200Fr. Urumva ko nta kintu yamuhahira.”
Ange SEBUTEGE; Umuyobozi w'Akarere, avuga ko nta nzara iri mu baturage. Anavuga ko udafite aho guhinga yahingira abandi, akatisha imirima y'abandi baturage, cyangwa agakora ibiraka bimutunga.
Ati: “ ntabwo bambuwe igishanga kuko ibishanga ni ubutaka bwa Leta. Icya kabiri, nta kibazo cy’inzara kiri mu karere. Abadafite aho gukorera n’ubundi bakorera mu mirima yabo y’imusozi, abatabishoboye mu kazi kabo ka buri munsi, tugira abaturage batisha imirima, tugira n’abakora akandi kazi nako kababeshejeho.”
“Ari abashoboye muri gahunda zo gufasha abatishoboye bafashwa kubona ubutaka bakoreramo, hari abahabwa akazi bakabasha kubona amafaranga batisha ubundi butaka bwo guhinga. Rero si uburyo bumwe bwo kuvuga ngo abaturage bose bahurira mu gishanga, banahuriye mu gishanga ntabwo imibare y’abaturage n’ubutaka bubamo ntabwo bose babona aho bahinga.”
Abaturage bagaragaza ko bafite ikibazo cyane cyo kubura imirima bahingamo biganjemo abagiye batuzwa mu midudugu hirya no hino mu Karere iri kure y'amasambu yabo. Ibyo bishanga bakaba barabihinzemo igihe gito, bagahita babyamburwa none ubu bakaba bari kugorwa no kubona ibitunga imiryango yabo.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


