
Huye: bahangayikishijwe n'ubuzima bw'abo inzu zishobora kugwira
Jan 23, 2025 - 14:25
Abaturage bo mu Murenge wa Huye, mu Kagari ka Rukira, abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma, baravuga ko hatagize igikorwa inzu zabo zishaje cyane zishobora kubatwara ubuzima kuko zatangiye kugwa. Basaba ko bazimurwamo. Nimugihe Ubuyobozi buvuga ko abatuye mu gice cy'umujyi byakabaye bibaha n'amahirwe yo kubona imirimo y'abaha amafaranga yo kwisanira izo nzu.
kwamamaza
Izi nzu z'aba baturage bavuga ko bazubakiwe na Fureri Garasiyani wakoraga muri Economant ya Diyosezi ya Butare mu 1980 ariko uko iminsi ihita indi igataha, niko zigenda zisaza.
Bavuga ko iki kibazo batangiye kukigaragariza ubuyobozi mu 2017, uko komite nyobozi zisimburana. Ubu noneho zatangiye kugwa ku buryo bamwe bacumbikira abandi, bikongera ubucucike. Aha ninaho bahera basaba kuzikurwamo kuko no kuzisana bisa n'ibigoye bitewe n'uko zishaje cyane, keretse zishyizwe hasi zikubakwa bundi bushya.
Aganira n'Isango Star, umwe muri aba baturage yagize ati:" uyu mudugudu wacu tuwubayemo duty, nyine nko kubona umuntu aryama nuko imvura yagwa ikamuvira, ukaryama ufite ubwoba uti kirangwaho."
Undi ati: "kubera ko amategura bari barayakuye kuri Kiliziya aho bitaga I Kasi, bazanana n'imbingo zabyo aribyo ureba iriho. Inzu rero zitangira kugenda zigwa kubera ko ibiti byashaje. Iyo imvura iguye, nta hantu umuntu agira yibogeka. Ubuzima ni bubi nyine kuko ni uko tubayeho hano. Turasaba inkunga yo kugira ngo babe batuvugururira aya mazu."
"icyo nkeneye ni ubuvugizi, ibi bizu bikavaho burundu, bakadukorera ibyiza nk'ibyo abandi bakorerwa, tukajya mu iterambere."
Ku rundi ruhande, iki kibazo kinabonwa n'abaturanyi babo barimo na Mutwarasibo. Bavuga ko bahangayikishwa n'ubuzima bwabo mu gihe cy'imvura kuko bikanga ko zishobora gutwara ubuzima bwabo.
Umwe ati:" zimeze nabi cyane kuko mo imbere ni ikintu kimeze nk'ikirongozi, nta byumba birimo. No hejuru, urabona izi nzu ni iza kera, babayeho mu buzima bugoye cyane. Ahubwo byaba ngombwa ko bashaka aho kubatuza noneho bakabubakira amazu, nabo bakaba mu muryango nk'abandi. Niba koko igihugu turimo uyu munsi turi bamwe, nibabakorere ubuvugizi nabo babone aho kuba."
Undi ati:" njyewe nk'umuturanyi mbona bakomerewe kuko inzu iguye, ikagwira umuntu, urumva ni twebwe twajya mu bintu bikomeye! Rero icyo twasaba Leta ni uko yafasha aba bantu ikabubakira."
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange SEBUTEGE, avuga ko kuba abaturage batuye mu gice cy'umujyi bibaha n'amahirwe yo kubona imirimo y'abaha amafaranga yo gusana izi nzu zabo zatangiye kubasenyukiraho.
Yagize ati:" umuturage uri muri gahunda y'abatishoboye afashwa muri gahunda zo kwivana mu bukene. Hari abo usanga bari muri gahunda zo gufasha abaturage batishoboye zitandukanye. Igice barimo ni igice cy'umujyi, habonekamo n'akazi, abantu bashobora no gukora n'ibiraka bakabasha no kwisanira amazu."
"Hanyuma abatishoboye, ni gahunda ihari ya buri mwaka yo kuvugurura, duhereye kubatishoboye badafite intege zo gukora. Ariko abafite intege zo gukora tubashishikariza gukora kugira ngo noneho babashe gukemura ibyo bibazo no kunganira ibyo badafite mu bushobozi bwabo."
Aba baturage bagaragaza ko aho iterambere rigeze, ibikoresho bikozwe mu ibumba bakora, n'ubwo bitakigurwa nka mbere, ngo bidashobora kuvamo amafaranga yabatunga ngo banabonemo ayo basanisha izi nzu zabo.
Umwe ati:" dutunzwe n'utu tuntu twotsa, bampa ayo maganabiri nkayagura ibijumba, cyangwa umpaye igikombe cy'ibishyimbo ngatwara icyo. Icyo dusaba Leta ni ubufasha, batwubakire, baduhe amabati nk'ayo bahaye abandi. Naho ibi bitegura ni Nyakatsi."
Undi ati:" ibiti birahenda kandi nta n'ubushobozi twabona yo kuba twagura n'ibyo biti."
Gusa Ubuyobozi bw'Akarere ka Huye bugaragaza ko binyuze muri gahunda yo gufasha abatishoboye, inzu z'abaturage 63 ari zo ziri gusanzwa hirya no hino mu karere, nyuma y'aho ba nyirazo bemerejwe mu nteko z'abaturage.
@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


