
Huye: Babangamiwe n'amazi ava mu ishuli ribanza rya Nyanza akabangiriza
Feb 3, 2025 - 11:04
Abatuye mu Kagali ka Rukira ko mu Murenge wa Huye ka baravuga ko babangamiwe n'amazi ava mu ishuri rya E.P Nyanza riyobora amazi mu ngo n'imirima byabo. Bavuga ko ayo mazi abangiriza bitewe n'uko ibigega biyafata bidahagije. Ni mu gihe ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bakwiye guca imirwanyasuri iyobora ayo mazi mugihe ubushobozi bwo gukora ruhurura butaraboneka.
kwamamaza
Ishuri ribanza rya Nyanza ryubatse ahantu ku musozi, noneho abaturage bagatura munsi yaryo. Bigaragara ko nta buryo buhagije bwo kufata amazi arivaho bwagenwe.
Abaturage bavuga ko hari ikigega kimwe ariko kidahagije ari yo mpamvu riyobora umuvu w'amazi mu ngo n'imirima byabo bikabangiriza. Basaba ko hashakwa umuti urambye w'icyo kibazo.
Ubwo baganiraga n'umunyamakuru w'Isango Star, umwe yagize ati:" iriya nshashya nta bigega biriho! N'amatiyo bari bashyizeho nayo yagize ikibazo agenda acomoka noneho mazi yose avuye kuri ya nzu asandara ajya mu baturage. N'inzira yayo irahari, dore ng'iyi hano ruguru!"
Yongeraho ko" ibyadufasha ni uko ayo mazi bayafata".
Undi ati:" baduhaye etage, abana biga neza. Ariko imvura yaguye ari nyinshi, nawe amaso araguha, urabona ko yamanuka akarengana. Ingaruka zo zirahari kuko aba bahaturiye n'abaturiye hepfo yaho azu yabo yasenyuka, ibikorwaremezo byabo bubatse bigasenyuka. Bakorea rigole izajya ijyana ayo mazi."
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange SEBUTEGE, avuga ko mu gihe ubushobozi butaraboneka bwo gukora ruhurura, abaturage bakwiye gushaka ibisubizo nuko bagaca imirwanyasuri iyobora ayo mazi.
Ati: " hari byinshi byanakozwe, niba ikibazo kigihari, mu muganda rusange abantu bagisesengura bakareba uko ikibazo gihari. Ariko mugihe hataraboneka uburyo hakubakwa iyo ruhurura, abaturage bafatanyije n'ubuyobozi bw'ishuri bakora umuganda wo kuyobora amazi kuburyo atakwangiriza abaturage. Cyangwa se ishuli abana babo bigaho ntiribe ikibazo kandi bahari. Bifatanya n'ubuyobozi aho bikenewe.:
Ibyo kuyobora amazi mu ngo z'abaturage kuri iri shuli si iby'ubu kuko mu bihe bishize aya mazi yinjiye mu rugo rw'umuturage umwe amwicira inkoko nyinshi mu mushinga yari afite w'ubworozi bwazo.
N'ubu bavuga ko iyo imvura iguye nijoro barara barwana nayo, aho ab'intege nke bo hatagize igikorwa yanabasenyeraho inzu. Bavuga ubutabazi bulwiye gukorwa ubu, ishuri rigahabwa uburyo buhagije bwo gufata amazi ndetse hakanakorwa imiyoboro yayo, batarindiye kuzaza hari uwatabarutse.
@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


