
Huye: Abageze mu zabukuru batewe impungenge n'imyitwarire y'ababyiruka birengagiza ababyeyi babo
Oct 10, 2024 - 11:56
Abageze mu zabukuru baravuga ko batewe impungenge n'imyitwarire y'ababyiruka bamara kurangiza amashuri bakigira mu mijyi bakirengagiza ababyeyi babo. Bavuga ko abana banakoresha ubukwe bagakodesha ababyeyi basimbura ababibarutse. Nimugihe ubuyobozi buvuga ko abana bafite inshingano yo kwita ku babyeyi.
kwamamaza
Kimwe n'ahandi mu Rwanda, mu Karere ka Huye naho hari abageze mu zabukuru. Ngo iyo bitegereje imyitwarire y'ababyiruka ibatera inkeke, cyane ko iyo barangije kubarihira amashuri bigira mu mijyi gushaka ubuzima, ariko bamara kububona bakirengagiza ababyeyi.
Iyo hari n'ukoze ubukwe, ahitamo gushaka usimbura umubyeyi, uwamwibarutse yarwara ntamugereho, habe no kumuhamagara kuri telefoni ngo yumve amakuru yaho yamusize mu cyaro, bagasanga atari i by’I Rwanda.
Umwe mu bageze mu zabukuru baganiriye na Isango Star, yagze ati: “reka da! Yaguhamagara byahe se ko aba yasharamye! I Kigali nobo basigaye babarera! Nonese uwo muhungu wanjye ko namutumyeho navunitse aka kaboko k’iburyo ndi kwa muganga kuki ataje ngo arebe ko ndi kwa muganga kandi ariwe nsigaranye, mvuga ngo wenda azamara agahinda nasigaranye?! Ubuse sinapfiriye muri Nyagasani? Nuko yaba afite ibirori nuko mama, Papa we ntajyeyo.”
Undi ati:” hari ubwo abona amaze gukira nuko yabona nkajye ndi agakene, agakecuru ati’ uriya se ni maman? Nzakora ubukwe bwanjye n’inshuti zanjye, n’imodoka n’amasuzuki... Ati ‘uriya ntabwo azangerera mu rugo’ nuko akagucambura da! kandi waramubyaye da, ukanamucira inshuro! Akagucambura nuko wanatambuka ati ‘ Apuu!’ bavuga bati ‘kandi uriya ni mama wawe’ ati’ reka da! Uriya sinanamuzi!’ nuko akaguhakana.”
Abakiri bato bari kubyiruka bavuga ko kutita ku babyeyi bashinjwa biterwa n'aho isi igeze. Bavuga ko ubuzima bwahenze kuko akenshi n'abo ntako baba bameze.
Gusa Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko n'ubwo nta bibazo byihariye bihari ariko abana bafite inshingano yo kwita ku babyeyi.
Ati: “nta kibazo cyihariye umuntu aba azi ngo wenda atange n’inama zishingiye uko umuryango uba ubanye cyangwa uko uburere bugenda butangwa mu muryango. Ikiba gisigaye ni uko biba binyuranye n’indangagaciro zijyanye n’umuco.”
“Ababyeyi iyo bitaye ku mwana ni inshingano zo kwita ku babyeyi iyo bageze muza bukuru. Hari ikibazo cyagaragaye mu muryango runaka, inshuti z’umuryango, tugira n’abakuru b’umuryango, iyo hari ibibazo byo mu muryango n’uburundi turababwira ngo bikemurwe muri urwo rwego nuko umuryango ukomeze gusigasigwa kandi buri wese yubahirize inshingano.”
Ababyeyi basaba ko ababyiruka bagakwiye kumva n'inama za kibyeyi kuko hari n'abahabwa inama z'irya mukuru ariko bakazihinyura.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


