
Herekanwe ibitenge 1 200 bifite agaciro ka miliyoni 18 Frw byinjiwemu gihugu nka magendu
Sep 30, 2025 - 18:55
Ikigo cy'imisoro n'amahoro(RRA) cyerekanye ibitenge 1200 bifite agaciro ka miliyoni 18 z'amafaranga y'u Rwanda byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu. Iki kigo kivuga ko bene ibi bikorwa bigira ingaruka mu bucuruzi n'ubukungu bw'igihugu muri rusange, kiburira ababikora.
kwamamaza
RRA yatangaje ko ibi bitenge byafashwe ku bufatanye n'inzego z'umutekano ndetse n'abaturage ubwo byari mu ikamyo itwaye sima yavaga Rusizi yerekeza mu mujyi wa Kigali.
Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko bituma ababikora banyereza imisoro, bikabangamira ihatana mu bucuruzi ndetse bikinjiza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’ababikoresha.
Ubuyobozi bw’iki kigo bwihanangirije abishora mubikorwa bya magendu, bubibutsa ko ari icyaha gihanirwa n’amategeko kandi gitera igihombo ababifatirwamo. Yavuze ko izi nzego zikomeje guhuza imbaraga mu gurwanya ubucuruzi butemewe.

Ni mugihe ingingo ya 199 y'itegeko ry’umuryango w'Africa y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi nayo itezwa cyamunara ndetse n' umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$ 5000).
Naho ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko kugambirira kutishyura umusoro, ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


