Hatangijwe ikoranabuhanga ryitezweho guca imirongo yo kwa muganga

Photo generated by AI

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imirongo y’abarwayi kwa muganga igiye kuba amateka, nyuma yo gutangiza ikoranabuhanga rya e-Buzima rizajya rifasha abarwayi kwisuzumisha indwara zoroheje no kwaka gahunda yo kubonana na muganga, hamwe na e-Banguka rizajya rifasha mu guhamagara imbangukiragutabara no gusaba transfer mu buryo bwihuse.

kwamamaza

Iri koranabuhanga ryitezweho kuba impinduka ikomeye mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, kuko ryitezweho kugabanya cyane igihe abarwayi bamara bategereje serivisi, kandi rikazahuza umurwayi na muganga binyuze muri telefone.

Biteganyijwe ko urubuga e-Buzima ruzajya rukoreshwa n’umurwayi ashaka gahunda yo kwivuza, akitoranyiriza muganga bitewe n’indwara afite, muganga nawe akamuha isaha n’itariki y’amasuzuma, byose bitabaye ngombwa ko ajya gutegereza ku bitaro.

Na ho e-Banguka izajya ifasha mu bijyanye no guhamagara imbangukiragutabara, kugenzura aho ziri, ndetse n’uburyo zikoreshwa n’ibitaro bitandukanye, ku buryo abayobozi b’ibitaro bashobora gukurikirana amakuru yazo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Izo porogaramu zombi zamurikiwe mu nama iteraniye i Kigali yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu buvuzi muri Afurika, Africa HealthTech Summit, aho u Rwanda rwagaragaje icyerekezo cyo kugira urwego rw’ubuzima rushingiye ku ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko nyuma y’igihe kirekire bashakisha igisubizo ku kibazo cyo gutonda umurongo kwa muganga, basanze telefone ari cyo gisubizo gikwiye.

Yagize ati: “Kera twajyaga gutonda umurongo kuri banki ariko ubu umuntu afite banki kuri telefone ye. Ikintu tumaze iminsi dushaka gukemura vuba abakora mu rwego rw’ubuzima ni ukujya gutonda umurongo kwa muganga, kwicara ugategereza, ugategereza ufata imiti, ugategereza ubonana na muganga ndetse ugategereza wishyura.”

Yakomeje avuga ko umuntu azajya ashobora gufata rendez-vous kuri telefone, kuvugana na muganga we, cyangwa gutumiza imiti, byose atavuye mu rugo.

Yagize at:"Ibyo byose bigomba koroha bikaba byagusanga mu rugo cyangwa kuri telefone yawe, ushobora gufata rendez-vous kuri telefone, ushobora kuvugana n’umuganga wawe utiriwe ujya ku bitaro, ushobora no gutumiza imiti bakayikwandira utagiye kwicara kwa muganga n’ibindi."

Dr. Nsanzimana yongeraho ko nubwo iri koranabuhanga ritaranozwa neza, ibikorwa by’ibanze byamaze gutangira kandi mu mezi atatu cyangwa atandatu bizaba bikora neza ku rwego rw’igihugu.

Anavuga ko buri munyarwanda, yaba ufite smartphone cyangwa telefone isanzwe( y'udutushe), azashobora gukoresha iri koranabuhanga akoresheje uburyo bw’inyenyeri (USSD), agahabwa serivisi z’ubuzima mu buryo bwihuse kandi bugezweho.

Ku rundi ruhande, ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo n’imiturire mu Rwanda bwakozwe n'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare igaragaza ko mu mwaka wa 2023/24, ingo 85% zari zifite telefoni ngendanwa (mobile phone), naho 30% by’ingo zari zifite internet mu rugo. Mu mijyi, 56% by'ingo zo mu mujyi arizo nizo zifite internet, naho mu cyaro ari 19%.

Ni mu gihe, abarwayi bagaragara ku mirongo mu bigo nderabuzima cyangwa ku bitaro ari ab'amikoro make , ndetse baba bafite ubumenyi buke mu gukoresha ikoranabuhanga.

@imvahonsha

 Oct 14, 2025 - 12:05