Hatagize igikorwa ubuzima bw’abaturage bwajya mu kaga kubera umuhanda Huye-Rusizi

Hari bamwe mu batuye mu Murenge wa Gasaka wo mu karere ka Nyamagabe bavuga ko hatagize igikorwa ubuzima bwabo bushobora kujya mu kaga bitewe n’umuhanda Huye-Nyamagabe-Rusizi wabasize mu manegeka. Bavuga ko zimwe muri za ruhurura zawo zibamenaho amazi. Ubuyobozi buvuga ko kuba bwamenye iby’iki kibazo bugiye kwihutira gukorana n'inzego bireba.

kwamamaza

Umuturage umwe utuye mu Mudugudu wa Dusego wo mu Kagari ka Nyabivumu, Umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, avuga ko” mbere bakora uriya muhanda bashyiramo iteme rya ruhurura riraza rinsenyera inzu. Abandi babariwe rimwe nanjye barishyuwe ariko njyewe banze kunyishyura!”

Agaragaza ko ibyo byabaye mugihe cy’ikorwa ry'umuhanda wa Kaburimbo Huye-Nyamagabe-Rusizi, aho hari ruhurura zitwara amazi zoherejwe aho batuye, nyuma bizezwa kwimurwa no guhabwa ingurane, ariko imyaka ibaye itatu.

Avuga ko ubu zimwe mu ngo zatangiye no gusenyuka, bigatuma ubuzima bw’abahatuye buri mu kaga.

Uyu mubyeyi avuga ko yakomeje kujya kwishyuza ariko nta nkuru nziza arabwirwa. Ati: “nagiye njya kwishyuza buri munsi nuko barambwira ngo bazagaruka bampimire, kandi ko nari narabariwe mbere nkanayasinyira none nkaba narategereje ko banyishyura ngaheba.”

Undi muturage yunze murye, ati: “iyi nzu isenyutse kabiri ngasana, ya ruhurura imanuka aha ruguru igasenya aho nayigomereye nuko ikamanukana hariya mu Migina. Ubu aha hari igikoni kirasenyuka, n’urukuta cyari cyometseho kirasenyuka. Nanjye nashidutse amazi yansanze mu nzu.”

“ abashinwa bataraza gukora uyu muhanda ntabwo hanyuraga amazi menshi. Ariko aho bamaze kuza gukora umuhanda, amazi aba ariho aba menshi. Hari n’umubyeyi waguyemo! Akarere katubwire ko kagiye kubyigaho kandi nawe urabona ko imvura iri kuba nyinshi.”

“ iyo imvura yaguye, hari ruhurura iyobora amazi mu rugo, ntabwo nasohoka kuko haba haca amazi menshi cyane kuburyo iyi nzu yacu amazi yayicengeyemo, isaha yose ushobora kubona yikubise hasi. Abo twari duturanye barabimuye nuko twebwe turatakara dusigaramo dutyo.”

FURAHA Guillome; umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gasaka, avuga ko agiye kwihutira gukorana n'inzego bireba kugira ngo harebwe uko aba baturage bafashwa muri iki kibazo, umuvu w'amazi utaratwara ubuzima bwa bamwe.

Ati: “ ubwo ngiye kuvugana n’ushinzwe imiturire n’abandi bajyeyo barebe hanyuma dufate icyemezo tugikemure.”

Umuhanda Huye-Nyamagabe-Rusizi, watangiye gusanwa mu 2018, urangira mu 2020. Nubwo umaze imyaka itatu ukorereshwa, haracyari abakigaragaza ko wabasize mu manegeka bagakwiye kuba barimuwe, cyane ko isaha n'isaha wabatera ibiza byanatwara ubuzima bwabo.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Dec 20, 2023 - 14:53