
Haracyari imbogamizi ku ruhare rw’ umugore wo mu cyaro mu iterambere n’ubukungu bya Africa
Oct 30, 2024 - 17:12
Ihuriro ry’abagore bari mu bucuruzi, abayobozi b’inganda n’ abashinze imiryango itegamiye kuri Leta (FIED) bagaragaje ibibazo by’ingutu byugarije abagore bo mu cyaro bituma batagera ku iterambere ndetse bikabangamira n’ubushobozi bwabo nk’abaturage.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho mu nama iri kubera muri Guinea Conakry ku nshuro ya 13 (kuva tariki ya 28 kugeza kuya 31 Ukwakira 2024) yahuje abagize iri huriro bavuye hirya no hino ku mugabane w’Africa, Iburayi na Amerika bakomoka kuri uyu mugabane.
Ibibazo byagaragajwe nk’ibikibangamiye umugore, cyane uwo mu cyaro birimo kugira ubushobozi buke mu bijyanye n’imari, kutamenya gusoma no kwandika, inzitizi zishingiye ku muco ndetse n’ibindi.
Iri huriro rivuga ko zibuza umugore wo mu cyaro kugera ku iterambere ku giti cye ndetse zikabangamira n’ubushobozi rusange bw’abaturage.
Mme. Coulibaly Alimata; Umuyobozi muri GLP Les Precuits; avuga ko hari ibidakoreshwa mu kuzamura ubushobozi bw’ umugore wo mu cyaro.
Ibi kandi byashimangiwe na Patrick Asuama umuyobozi wa Ethan Kaisen Resources Ltd, wavuze ko umugore wo mu cyaro agomba kongererwa ubumenyi ku micungire y’ibikorwa by’ubucuruzi no kubyagura binyuze mu mahugurwa kugira ngo habeho impinduka zirambye.
Ibi kandi bikiyongeraho ibikorwaremezo bibafasha mu iterambere na za politiki zifasha mu kuzamura imibereho n’ubukungu by’abatuye mu bice by’ibyaro.

Ku rundi ruhande ariko, hagaragajwe ko hakenewe ubufatanye bwa za guverinoma n’abikorera mu guteza imbere uburinganire mu bukungu, gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse, kuzamura ubumenyi bw’umugore, gukora ubuvugizi, abagore bagira uruhare mu ifatwa ry'ibyemezo ndetse n’ibindi bigitsikamiye umugore muri rusange.
Nubwo bimeze bityo, ubwo hatangizwaga iyi nama, Mme Catherine Samba Panza; wahoze ari Perezida wa Afurika yo hagati, yashimiye cyane abagore barwanira kuzamura agaciro k’umugabane w’Afurika, ndetse n’ ubuhanga bwabo bwo guhanga udushya mu iterambere ry’ibihugu byabo.
Ashima uruhare rw’abagore b’abanyafurika mu guteza imbere umugabane wabo, Mme Djelika Yao, washinze FIED, yashimangiye akamaro ko kwishyira hamwe mu kuzamura umusaruro w’ibikorwa byabo.
Iyi nama ihuje ba rwiyemezamirimo b’abagore irimo intumwa ziturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika nk’u Rwanda, Guinea Conakry, Tunisia, Senegal, Cameroon, Algeria, Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo, Angola, Moroco, Yvory Cost, ndetse n’abavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Iburayi , Aziya n’ahandi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, yitabiriwe na Ambassadeur w’U Rwanda muri Guinea Conakry,Mme Michel Sebera Minega ndetse na bamwe mu Banyarwanda baba muri icyo gihugu hamwe n’abavuye mu Rwanda.
Biteganyijwe ko kandi abayitabiriye bazagaruka ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo kwihangira imirimo ku bagore, guhabwa amahirwe mu rwego rw’ubukungu, guteza imbere abagore bihangira imirimo binyuze mu mahugurwa n’amasomo bahabwa n’izindi.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


