Haracyari imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa ku bisabwa  n’amategeko ku gukuramo inda

Inzobere mu buvuzi ziravuga ko hakenewe ubukangurambaga bwisumbuyeho kugirango abantu bamenye ibisabwa n’ ibyo amategeko avuga ku kigenderwaho mu gihe bibaye ngombwa ko umuntu ashaka cg akeneye gukuramo inda. Ibi ibyagarutsweho mu gihe hagiye hagaragara abantu bakuramo inda mu buryo bwa magendu kandi bishobora kubagiraho ingaruka ku buzima bwabo.

kwamamaza

Bamwe mu baganga bakora hirya no hino mu gihugu bavuga ko hakiri imbogamizi mu bijyanye no gushyirwa mu bikorwa iby’itegeko rivuga ku bigenderwaho ku bijyanye no gukuramo inda aho byabaye ngombwa, ndetse  hakaba hari abakijya gushakira iyo servise muri magendu kandi bishobora kubagiraho ingaruka

Umwe yagize ati: “akenshi abajya muri magendu biterwa natwe ubwacu uko tuba twabakiriye. Ni ukuvuga ngo akenshi agera kwa muganga noneho ugasanga tumwakira nabi cyangwa se tukamuheza, ndetse no muri societe bakamuheza. Ugasanga ashaka kujya ahantu bataramenya ko yaje gukuramo inda. Ikintu cy’inegnzi cyonyine cyakorwa ni ugukomeza kwigisha cyangwa kumenyekanisha ko gukuramo inda biriho kandi bikorwa kwa muganga kandi bigakorwa nta zindi ngaruka umuntu agize.”

Undi ati: “ ntekereza ko ikintu cyadufasha kugira ngo tubigabanye ari ugukomeza kubyigisha muri community cyane cyane by’uko abantu bagirwa ibicibwa cyangwa se bagafatwa ukundi kuntu kuko bakuyemo inda batashakaga, kuko benshi twaje gushaka 60% baba bafashwe ku ngufu.”

“ ni ugukomeza kwigisha abaturage ko iyo serivise yemewe, cyane ko ibyemewe twaje gusanga ari ibintu bitanu byemewe. Umuntu wese ukeneye iyo serivise ari muri iyo criteria no kubika amakuru ye mu ibanga biremewe. Ikintu gituma abantu benshi batabikora ngira ngo ni ugutinya ariko ubuvuzi burahari , ibikoresho birahari n’abaganga babikora barahari. Ndumva uko imyaka izagenda ishira ibintu bizagenda bitungana.”

Mporanye Theobald; impuguke mu by’ubuvuzi n’ubuzima bw’imyororokere, avuga ko igihe ibyo bikozwe neza nta ngaruka bigira. Avuga ko ariyo mpamvu abantu bakwiye kwirinda kugana aho bavurira magendu kuko byabagiraho ingaruka ku buzima bwabo.

Ati: “ imbogamizi ziriho ni uko bamwe batabyumva. Bumva ko bakurikije imyemerere ari icyaha. Nonese ko tubona abantu bari kwiyahura, ko tubona abantu baje kwa muganga babyimbye inda, abandi imyanya myibarukiro yashwanyutse, abandi bakageraho babavanamo nyababyeyi, ubwo twakora iki nk’abaganga?! “

“ ariko twebwe icyo tubasaba niba wumva ko yanda wayitewe uri mu gice kimwe muri bitanu itegeko ryemera, aho kugira ngo ijye ku bavuzi ba bandi ba magendu bakajya kukwangiza, n’ubundi iyo uje kwa muganga twakwandika ko mu myemerere yawe icyaha cyabaye ariko ubuzima bwawe buhari. Ariko iyo ugiye kuri ba abndi batabyigiye barakwnagiza. Wagaruka kwa muganga bigatwara abaganga igihe kinini cyo kukuvura , na leta ikahatakariza amafaranga, kandi niyo wanakira ukaba uri igisenzegeri! Rero ibyiza wahitamo niba ubona ko ugumana ya nda ni byiza, niba wumva ko ikubangamiye nkuko itegeko ribikwemerera, jya kuri ba bandi babyigiye bagufashe.”

“ ariko twebwe tuba twanga ko twatakaza babiri cyangwa se twakurokora uri igisenzegeri. Ubuvuzi twemera ko twagufasha ukabaho uri muzima igihe cyazagera ukabyara abandi.”

u Rwanda rwiyemeje ko guhera mu mwaka w’2000-2020 ruzaba rwaragabanyije imfu z’abagore bapfa babyara bakava ku 1071bakagera kuri 203 .

Gusa mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko kuva itegeko ryo gukuramo inda ryavugururwa mu mategeko y’u Rwanda, abantu bagana iyo servise bagenda biyongera, aho mu mwaka w’2020-2021 bari 1030, 2021-2022 baba 1300 . Nimugihe 2022-2023 abamaze kugana iyo serivise zo gukuramo inda bamaze kugera ku 1900, aho 60 % muri abo ari ababa barafashwe ku ngufu.  

@Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Dec 14, 2023 - 08:50