Hakenewe uruhare rwa buri wese ngo haboneke ibiribwa byujuje ubuziranenge

Mu rwego rwo kugirango ibiribwa bifite ubuziranenge kugeza kubyo umuntu arya, buri wese arasabwa ku bigiramo uruhare kuvu ku muhinzi, umuguzi, ibigo bya leta, ibyigenga, inganda ndetse n’amahoteli. Ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge [RSB] kivuga ko hari ibyo inzego zitandukanye zigenda zikora ariko hakiri urugendo ku buryo ibiribwa byagira ubuziranenge bwuzuye.

kwamamaza

Mu nama yabaye ku wa kane, yahuje abakora mu nzego zitandukanye bafite aho bahurira n’ubuzurinenge bw’ibiriwa bize ku buryo abanyarwanda bajya barya ibiribwa byujuje ubuziranenge.

Dr. Dominique Savior Nkunda; impuguke mu byerekeranye n’ubuzirange bw’ibiribwa, akaba numwarimu muri kaminuza RICA, avuga ko ibiribwa bishobora kwanduzwa n’ibintu bitandukanye birimo ibituruka ku butabire na bacterie cyangwa indi myanda ituruka mu kubibika nabi.

Yagize ati: “hari ibijyanye n’ubutabire bishobora kuba byinjijwe mu biribwa mu gihe bari ku bitunganya. Tuvuge nk’isabune cyangwa ibyo bakoresha mu gutunganya ibiribwa. Hari ibikomoka ku dukoko, na za bacteries.”

“ mu bijyanye n’ubutabire nakongeramo n’ibizanwa n’utwo dukoko nka aphrotoxine ni imwe mu zivugwa cyane nk’iteza ikibazo gikomeye cyane. Hari n’ibizana n’ibiribwa bigiye gutunganwa ...biriya bikoreshwa mu buhinzi, hari ibikoreshwa no mu bworozi, iyo bahaye amatungo imiti noneho ya matungo akaribwa cyangwa agakamwa amata birashoboka ko biba bikiri mu nyama cyangwa se mu mata, bikaba byagira ingaruka ku bantu babiriye.”

Ndahimana Jerome; umukozi mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge [RSB] muri gahunda ya Zamukana ubuziranenge, yavuze ko no mu Rwanda hari aho abantu bashobora kurya ibiribwa bitujuje ubuziranenge.

Icyakora avuga ko inzego zitandukanye zigerageza kubikoraho ku buryo nta muntu urahitanwa no kurya amafunguro atujuje ubuziranenge.

Ati: “ntabwo navuga ko mu Rwanda bidahari, ariko inzego zibishinzwe ari abikorera ku giti cyabo ubwo ndavuga amahoteli, amaresitora, tukongera tukagaruka ku bashinzwe ubugenzuzi...bose bagiye bagerageza gushyiramo ingufu ku buryo, uburyo bwo gutunganya ibiribwa buba bunoze, uburyo burinda ko hari icyakwangiza ibiribwa.”

“ariko buriya ntabwo bibura, hagenda habamo cases zimwe na zimwe zigaragara, abantu bakaba bagira ingaruka, hari n’abajya kwa muganga. Ariko kugeza ubu, mu mibare ituruka muri minisiteri y’ubuzima, nta cases turumva ngo umuntu yapfuye kuko yariye ikiribwa kitujuje ubuziranenge.”

Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS igaragaza ko buri mwaka, umuntu umwe 1 mu bantu 10 ku isi agira uburwayi  buturutse ku biryo bwanduye.

Hari indwara zirenga 200 ziterwa no kurya amafunguro arimo virusi, bacterie, n’ibindi binyabutabire bituruka ku miti iba yahawe amatungo cyangwa yashyizwe mu bihingwa. Muri iyi mibare yose kandi, Africa niyo yihariye umubare munini.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Dec 8, 2023 - 17:02