Hakenewe kongera imbaraga mu mishinga ikemura ibibazo by’abatuye imijyi.
Sep 7, 2023 - 16:24
Abayobozi b’imwe mu mijyi yo muri Africa bavuga ko hakenewe ingamba zigamije kwihutisha ishoramari ry’imijyi ishyize imbere Ikoranabuhanga, mu rwego rwo kujyanisha service n’umubare w’abayikenera. Nimugihe abafite imishinga itanga ibisubizo ku bibazo Imijyi ihura nabyo ndetse ikanakemura ibibazo by’abaturage bavuga ko ikenewe kongerwamo imbaraga.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho nama Mpuzamahanga ku ishoramari ry’imijyi ishyize imbere Ikoranabuhanga iri kubera I Kigali, aho abayobozi b’imijyi itandukanye baragaragaza ko hakenewe ingamba zihamye mu kujyanisha ubwiyongere bw’abaturage no kwimakaza ikoranabuhanga mu mitangire ya service.
Urugero ni nka Nairobi; umujyi mukuru ukaba n’umurwa mukuru wa Kenya. James Muchiri Njoroge; Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Nairobi, avuga ko mu myaka 7 iri imbere uko uyu mujyi uzaba utuwe kuburyo bisaba izindi ngamba.
Yagize ati: “biteganywa ko Umujyi wa Nairobi uzaba utuwe n’abagera kuri miliyari 7 muri 2030. Ibi bikaba bidusaba gutekereza byagutse ku buryo bwo kuzaba tubasha gutanga serivice inoze kuri abo bose. Binyuze mu mishinga ya smart cities, turikugerageza kuvugurura ibikorwa by’umujyi, mu guhindura imitangire ya serivice”
Icyakora kugira ngo ibi bigerweho, harasabwa Ishoramari rifitanye isano no gutunganya Smart cities. Ruth UMUTONI; ushinzwe ubucuruzi muri KAS Auto icuruza imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi, avuga ko ibyo akora byatanga umusanzu, ariko hakiri inzitizi zikwiye kwitabwaho.
Yagize ati: “iyo umuntu atarumva ikintu biragoye ko yanagikora. Icya mbere ni ukumva ko nyine ari byiza kuri buri muntu wese kuba twagira uwo mujyi usa neza, kuba twagira ikirere gisa neza. Nshuruza nkanakodesha amamodoka akoresha umuriro w’amashanyarazi 100%. Bizatanga umusanzu ukomeye cyane mu kububaka umujyi usa neza.”
Ibi kandi bishimangirwa na mugenzi we KANAMUGIRE Junior; uyobora Katapult Impact itanga ubufasha ku mishanga y’ikoranabuhanga igamije iterambere ry’imijyi. Yavuze ko “urebye ibibazo mubona I Kigali hasa no muri Africa! Yego hari imbaraga nyinshi zikenewe atari mu bushoramari gusa, ariko cyane no gufasha ba rwiyemezamirimo guteza imbere business zabo kuburyo babasha guteza imbere imijyi yabo, yaba muri Kigali no muri Africa.”
Pudence RUBINGISA; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yemeza ko imbaraga mu ishoramari ry’ikoranabuhanga zikenewe, bijyanye n’uko imibare y’abatura imijyi na Kigali idasigaye irushaho kugenda itumbagira.
Ati: “baziyongera ku kigereranyo cyihuse cyane, muri 2050 tuzaba dufite 70% y’abaturage batuye ku isi bazaba batuye mu mijyi. Ubwo bivuze iki rero: ko tugomba kunoza gukoresha ikoranabuhanga.”
Kuva ku wa Gatatu kugeza kuwa gatanu, mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga ku ishoramari ry’imijyi ishyize imbere Ikoranabuhanga ihuriyemo abarenga 1000 bavuye mu bihugu18 byo hirya no hino ku isi.
Iyi nama yitabiriwe n'abarimo abayobozi bafata ibyemezo muri za guverinoma, abashakashatsi mu nganda, abashyiraho imirongo migari, abayobozi b’Imijyi, abashakashatsi muri za kaminuza n'abandi mu rwego rwo kurebera hamwe uko imishinga y’udushya mu ikoranabuhanga yashorwamo imari ku ntego yo kubaka Imijyi ya Afurika ikoresha ikoranabuhanga rishingiye k’uguhindura ubuzima bw’umuturage.
@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


