
Hagiye kubakwa inzu y’amagorofa 25 izahindura isura y’Umujyi wa Kigali
Jan 16, 2026 - 14:29
Imirimo yo kubaka inyubako ndende izaba igizwe n’amagorofa 25 kandi ifite uburebure bwa metero 140 yitwa Parklane Center, yatangijwe ku mugaragaro i Kigali mu karere ka Gasabo, hagamijwe guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo, ubucuruzi no guhanga imirimo, mu rwego rwo gushyigikira icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda.
kwamamaza
Iyi nyubako iri kubakwa mu kibanza kiri hagati ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights (YYUSSA Plaza), izaba ifte ikiraro cyo mu kirere kiyihuza na Kigali Convention Centre, bikazatuma iba imwe mu nyubako zidasanzwe kandi zigezweho mu Mujyi wa Kigali.
Parklane Center izubakwa ku buso bungana na metero kare 74.000, ku bufatanye bwa Parklane Group na Mota-Engil Africa, ishami ry’ikigo mpuzamahanga cy’ubwubatsi gikorera muri Portugal.
Ibuye ry’ifatizo ry’uyu mushinga ryashyizweho ku wa 15 Mutarama (01) 2026, mu birori byitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda.
Perezida wa Parklane Center Ltd, Eng. Antonio Azevedo, yavuze ko Parklane Center ari umushinga watekerejwe nk’uw'icyitegererezo, ugamije guteza imbere urubyiruko no gukemura ibibazo bitandukanye mu ngeri z’ubucuruzi, ubukerarugendo n’imibereho myiza y’abaturage.

Yasobanuye ko amagorofa 10 azagenerwa ibiro, afite ubuso burenga metero kare 16.000, mu gihe amagorofa umunani azakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi birimo hotel yo ku rwego rw’inyenyeri eshanu, izaba igamije kwakira abashyitsi bo ku rwego rw’igihugu, akarere n’urwego mpuzamahanga.
Ati: “Iyi hotel ntabwo izaba ari iyo kwakira abantu ku rwego rw’Akarere n’urwego Mpuzamahanga gusa, izanafasha gushyira Umujyi wa Kigali ku ruhembe rw’icyerekezo cyiza mu by’ishoramari, dipolomasi n’ubukerarugendo.”
Eng. Azevedo yakomeje avuga ko umushinga watekerejwe hashingiwe ku iterambere rirambye, imicungire myiza n’ubuziranenge.
Ati:“Icy’ingenzi cyane ku mushinga wacu ni intego yawo yo gukora umushinga urambye, w’ingirakamaro kandi ugaragaza intambwe y’iterambere. Nk’Inama y’ubutegetsi, twawutekereje dufite icyerekezo cy’igihe kirekire. Ubuyobozi, imicungire no kugabanya ibihombo n’igenzura ry’ubuziranenge byose bizajya bigenga buri cyemezo."
Yaragaje ko igishushanyo mbonera cyawo cyakozwe na Carlos Zapata, umunyabugeni mpuzamahanga w’Umunya-Venezuela uzwi cyane mu guhanga inyubako zidasanzwe.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi wa Parklane Center Ltd, Yannick Sekamana, yavuze ko intego y’ingenzi muri iki cyiciro ari ugushyira mu bikorwa ibyo biyemeje ku gihe no ku rwego rwo hejuru. Yagaragaje ko imishinga nk’iyi isaba ubumenyi buhambaye, imicungire inoze n’ubufatanye bukomeye.
Mugisha Claire, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa muri Parklane Group, yagaragaje ko uyu mushinga uzagira uruhare mu kuzamura ibikorwaremezo by’Umujyi wa Kigali, guhanga imirimo mishya no gushyigikira icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu.

Na ho Roberto Ferreira, Umuyobozi Mukuru wa Mota-Engil Africa, yavuze ko bitabiriye uyu mushinga kuko baharanira kugira uruhare mu mishinga y’iterambere igira ingaruka nziza kuri sosiyete no gushyigikira ukwigira kwa Afurika.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yashimye abafatanyabikorwa ba Parklane Center, avuga ko umushinga ari ingenzi ku Rwanda kandi ugaragaza icyizere abashoramari bafitiye igihugu. Yashimangiye ko Guverinoma izakomeza gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ryawo, anahamagarira n’abandi bashoramari gukomeza gushora imari mu Rwanda kuko amarembo afunguye.




@Igihe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


