
Hagarutswe ku mishinga yo gucanira amashanyazi mu bice ataragezwamo
Oct 31, 2025 - 17:32
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb Jean De Dieu Uwihanganye, yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bwa Sosiyete ishinzwe ingufu (REG). Ni ibiganiro byibanze ku kwihutisha imishinga izatanga amashanyarazi ku baturage, hagamijwe kubageza ku iterambere mu buryo bwihuse.
kwamamaza
Imishinga yaganiweho n'impande zombi harimo urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga Megawati 43.5, aho imirimo yo kurwubaka igize ku 55%. Harimo kandi imishinga irimo gukorwa hirya no hino mu turere izafasha mu kugeza amashanyarazi aho ataragezwa ndetse ikaba irimo kugenda neza mu turere tunyuranye.
N’ubwo ibikorwa byo kwagura amashanyarazi bikomeje, bamwe mu bakoresha urubuga rwa X bagaragaje ko hakiri imbogamizi mu kubona serivisi za REG, cyane za mubazi.

Umwe muri bo ukoresha izina rya Polo, yavuze ko hari ubwo kubona cash power bitinda bikaba byamara umwaka kandi uyisaba yujuje ibisabwa. Yavuze ko ibyo bituma guca ruswa biba ingorabahizi.
Yagize ati:"Guca Ruswa biragoye mu gihe kubona Service ari ikibazo kubona cash power bimara umwaka umuntu atarayibona kdi ibisabwa yarabitanze."
Ibi kandi abihuriza ho na benshi mu baturage bibaza iherezo ryabyo cyangwa icyiciro abatekinisiye ba REG babarizwamo mu binyanye n'imihemberwe y'abakozi.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


