
Hagaragajwe icyakorwa ngo uburezi bube inkingi y’impinduka z’ikoranabuhanga mu Rwanda
Jan 16, 2026 - 20:04
Minisitiri wa Leta ushinzwe Uburezi, Claudette Irere, yahamije ko uburezi bufite uruhare rufatika mu mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda. Yashimangiye ko impinduka nyazo zagerwaho iyo rishyizwe mu myigishirize rigafasha abarimu kandi rikagera ku banyeshuri bose mu buryo bungana, mu mujyi no mu cyaro.
kwamamaza
Ibi yabitangarije mu nama yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu burezi (EdTech Forum at Digital Transformation Summit 2026) kuri uyu wa gatanu, ku wa 16 Mutarama (01) i Kigali.
Minisitiri Irere yavuze ko ikoranabuhanga ubwaryo ridahagije kugira ngo haboneke impinduka zifatika mu burezi.
Ati: “Ikoranabuhanga ryonyine ntiryazana impinduka mu burezi; impinduka nyazo zibaho iyo ibikoresho bifashije mu myigishirize, bikunganira abarimu, bikagera ku banyeshuri mu buryo bungana baba abo mu mijyi no mu bice by’icyaro.”

Yongeyeho ko mu by'ingenzi u Rwanda rushyize imbere birimo mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi harimo imicungire ikomeye y’amakuru (data governance) arinda umutekano w’abanyeshuri, gushyira abarimu ku isonga mu gukoresha ikoranabuhanga.
Minisitiri Irere kandi yanashimangiye ko mu gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga mu burezi (EdTech), hazibandwa ku musaruro ugaragara kurusha kwibanda ku dushya twonyine.
Yagize ati: “Mu gihe dukomeje gutera imbere, ibyihutirwa byacu birasobanutse: gushyiraho imicungire ikomeye y’amakuru arinda abanyeshuri, gushyira abarimu ku isonga mu kwakira no gukoresha EdTech, guteza imbere ukudaheza, kugabanya aho kongera icyuho, no guteza imbere ubufatanye buhindura udushya ibisubizo bifatika. EdTech igomba gutanga umusaruro ugaragara mu myigire, atari gupimirwa gusa ku bipimo by’udushya.”

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


