Guteza imbere ihame ry’uburinganire bigira uruhare ku musaruro w’ibigo by’ubucuruzi

Ubuyobozi w’uruganda UFACO Garment bwasabye abikorera guhindura imyumvire, ntibumve ko guteza imbere ihame ry’uburinganire ari ukongera ikiguzi gusa, ahubwo ko bigira ingaruka nziza ku musaruro w’ikigo. Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) kivuga ko ibwiriza ry’ubuziranenge RS 560 rishingiye ku mabwiriza mpuzamahanga, kandi kuryubahiriza bifasha ibigo by’ubucuruzi kugera ku masoko mpuzamahanga mu buryo bworoshye.

kwamamaza

Ibi byatangajwe nyuma y’uko ibigo 25 birimo banki 5, inganda z'icyayi,  urw'imyenda rwa UFACO Garment, Ikinyamakuru kimwe cyandika hamwe n'ibindi bihawe  ishimwe n'ibyemezo nk’ibyubahiriza iri hame.

Ubuyobozi bwa UFACO Garment nka bamwe muhawe iri shimwe, buvuga ko rwatangiye muri 2018 rugamije gufasha abakobwa babyariye iwabo n’abagore badafite amikoro, bakigishwa kudoda ndetse bagahabwa n'akazi. Rwatangiranye abakozi 100 gusa bari muri icyo cyiciro ariko ubu rukoresha abasaga 350, aho abagore ari 60%, abagabo bakaba 40%.

Buvuga ko kubahiriza ihame ry’uburinganire byahinduye imyumvire mu bakozi, ndetse abagabo n’abagore basigaye bunganirana bikazamura umusaruro w'ikigo.

Jean Isaac Ndayisenga, umuyobozi wa UFACO Garment, yavuze ko gushyira imbere ihame ry’uburinganire bitanga umusaruro kandi biteza imbere ubufatanye.

Ati:"Ihame ry’uburinganire ritanga umusaruro, rihindura imyumvire hagati y’umugabo n’umugore. Icyo umugore ashobora gukora n’umugabo ashobora kugikora. Ni ubufatanye kuko aho umugore adashoboye, umugabo amwunganira, n’aho umugabo atsikamiye, umugore akamufasha. Ibyo byose bifite icyo bivuze ku musaruro wacu.”

Anavuga ko uru ruganda rukora imyenda itandukanye irimo amacostume, imipira, amashati, uniform z’amashuri, iza polisi n’ingabo, ndetse n'amajire n'ibisurubeti, rwasabwe kugira ibyo runoza mu kubahiriza iri hame kandi umusaruro muri uyu mwaka wikubye nk'inshuro 10 ugereranyije n'igihe rwatangiraga gukora.

Ati:"Icyo badusabaga ni uko twe twabanje kubyumva nka UFACO n'abakozi bayo. Tumaze kubyumva tureba icyo bisaba, ni ukubahiriza ko iyo mibare uba uyifite. Niba ari abakozi, ufite iyo mibare ingana. Niba ari uguhemba: ugomba guhemba bingana , buri wese ku mwanya we akaba ahembwa nk'uko akwiriye guhembwa. Umugore niba agenewe wa mwanya ugenewe umushahara, ahembwe kimwe n'umugabo. Nicyo kintu byadusabye gusa. Ni ukuringaniza ibyo twari dufite kuko n'ubundi urwo rugendo twe twari twararutangiye."

Yongeraho "Nk'uko nabivuze, twe turashaka kujya ku isoko twujuje ibisabwa byose isoko risaba."

Ndayisenga asaba abikorera gukura mu mutwe ku bumva ko kujya mu rugendo rw' iringanire bisa n'ibizana ikindi kiguzi ku kigo.

Ati:" Bo niko babitekereza ariko mu by'ukuri ntabwo ariko biri. Kuko iyo urebye urugendo twakoze n'umusaruro dukuramo biratandukanye. Habayeho kuba abantu bumva ko bakwiriye gukora, bagahembwa kimwe. Umwe adakwiriye kuvuga ngo iki si icyanjye, ni icya runaka. Iyo myumvire mu bakozi bacu yarahindutse. Ikindi byadufashije kwiha intumbero yaho tugomba kugera: ni iki tuzazana gishobora kudufasha gutera imbere? Twasanze hari ibintu tutagomba kwikumiraho. Ba bagore, ba bagabo...bose babishoboye. Mu by'ukuri, natwe byadufashije guhindura imyumvire, dutangira gutekereza kuzana product nshashya twumvaga zitakorwa n'abagore gusa."

Ibi kandi bihamya na bamwe mu bakozi ba UFACO, bavuga ko kubahiriza ihame ry’uburinganire byabafashije muri byinshi. Aba barimo  umudozi Akimana Junior udoda mu mpande h'imyenda, ashima iyi gahunda ndetse agahamya ko uburenganzira bw'abagore, cyane ababyaye n'abari konsa bwubahirizwa.

Mugenzi we Hadji Hakizimana umaze imyaka 7 akora muri uru ruganda, aho anashinzwe Gender, avuga ko "Hano icyo umugabo yakora n’umugore ashobora kugikora. Jye nageze hano nkiri muto, banyigishije gukora neza, ubu nshobora kujya hanze nk'ikorera kuko nahawe ubumenyi buhagije.”

Jean Pierre Bajeneza, umukozi mu Kigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB), asobanura ko ibwiriza RS 560 rijyanye n'ihame ry'uburinganire rishingiye ku mabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge, ndetse risuzuma uko ibigo byubahiriza ihame ry’uburinganire hashingiwe ku ngingo 40.

Izo zirimo uburyo bwo guha abakozi amahirwe angana, kurwanya ihohoterwa, gutanga amahugurwa ku buryo bungana, guhembwa kimwe, gushyiraho ingamba zifasha ababyeyi batwite n'abonsa ndetse no gushyira ho uburyo bwo kugenzura uko ibyo ikigo cyiyemeje bishyirwa mu bikorwa.

Bajeneza  avuga ko abakoresha bakwiye gushyiraho uburyo bufasha abakozi gukora bishimye.

Ati: “Shyiraho umuco ko abo ukoresha bahora bishimye kandi ushyireho ingamba zibabungabunga kandi ntabe ari wowe ubifata gusa, ahubwo nabo ubibashyiremo muri urwo rugendo."

Kubatubahiriza ihame ry'uburinganire ku bigo, Bajeneza avuga ko 'imbaraga udakoresha ziba zipfa ubusa. Iyo uzikoresha nk'ibi byo gukoresha abagabo n'abagore bakora bumva ko ari bamwe, bumva ko hari amategeko abarengera kandi bashyira mu bikorwa ibyabateza imbere, umusaruro uriyongera."

Anavuga ko byingera icyizere hagati y'abakozi, bigakumira ihohoterwa risdhingiye ku gitsina ndetse n'ibindi byagira ingaruka ku mukozi.

Ati:" Icya kabiri ni ukongera icyizere mu bakorana kuko azi ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ridashobora kumubaho, amategeko arahari n'uko bigenzurwa, amahugurwa ntabwo areba bamwe, ahubwo areba bose ndetse n'ibijyanye no kuzamurwa mu ntera, guhembwa...ibyo byose bihari n'izindi ngamba ziba zafashwe. Ibyo rero bituma ababikoresha barushaho gutera imbere.

Ahamya ko kubahiriza iri bwiriza ry'uburinganire bifasha ibigo kugera ku masoko mpuzamahanga byoroshye, kuko bigaragaza ko byubahiriza uburenganzira bwa buri wese mu kazi.

 Oct 10, 2025 - 14:32