Green Gicumbi yahinduye ubuzima bw’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gicumbi baravuga ko umushinga wa Green Gicumbi, umaze imyaka 6 ukorera muri aka karere, wabahinduriye ubuzima binyuze mu guteza imbere imibereho yabo no kubungabunga ibidukikije.

kwamamaza

Umwe muri bo, waganiriye n'Isango Star, yagize ati: "Ubuzima bwari bushaririye kuko twarahingaga amazi agatwara ibyo twahinze. Ariko Green Gicumbi yadukoreye indinganire, ubu turahinga tugasarura. Imyaka nasaruraga yariyongereye."

Undi nawe ati: "Narahingaga sineze, imvura yagwa ya mwaka ikamanuka kubera isuri ikigira mu gishanga. Ariko Green Gicumbi yadukoreye amaterasi ndinganire, ubu dushyiramo ifumbire igahamamo."

Kagenza Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Umushinga wa Green Gicumbi, yasabye abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwa bagejejweho.

Ati: "Iyo umuntu agize uruhare mu bimukorerwa cyangwa mu byo bari kumukorera bitanga icyizere ko bishobora kuramba. Hanyuma nanone ukamubwira ko ibikorwa ari ibye, atari iby’umushinga, atari iby’akarere, no gukomeza kubakangurira kubifata neza no kubibyaza umusaruro."

Na ho Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, avuga ko bafatanyije n’abaturage kugira ngo ibikorwa by’uyu mushinga birambe kandi bizanagirire akamaro abazabakomokaho.

Ati:"Cyane ko bizatugeza ku burambe bw'umushinga no kongera umusaruro. Ariko ibyemezo bifatwa biba byaganiriweho n’amakoperative ni ubundi buryo buzatuma ibi biramba."

Yongeraho ko "Ariko n’inzego za Leta ntabwo twaba ba terera iyo. Abaturage twatangiranye tubumvisha ko umushinga atari uwa Green Gicumbi ahubwo ari abafatanyabikorwa Perezida wa Repubulika yatuzaniye, bumva ko ibintu ari ibyabo kurusha uko bakumva ko ari ibya Green Gicumbi."

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 bwerekanye ko Akarere ka Gicumbi kari ku mwanya wa kabiri mu kwibasirwa n’ibiza n’ingaruka zabyo.

Mu mwaka wa 2019, aka karere kahawe inkunga ya miliyari 32 Frw yo gushyira mu bikorwa umushinga wa Green Gicumbi, ukorera mu mirenge icyenda.

Kugeza ubu, amakuru agaragaza ko uwo mushinga watanze umusaruro ufatika, nk’uko byemezwa n’abaturage.

@Emmanuel BIZIMANA / Isango Star – GICUMBI

 Jun 4, 2025 - 14:13