Gisagara: impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa zasezeranyije kugira amakenga

Abarimo urubyiruko rw'impunzi zo mu nkambi ya Mugombwa baravuga ko bagiye kujya bagira amakenga ku babizeza ku bajyana hanze, kuko ngo bashobora kwisanga bacurujwe.

kwamamaza

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rukomeje ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage iby'icyaha cy'icuruzwa ry'abantu no kubashakaho inyungu.

Mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mugombwa uhana imbibi n'igihugu cy'U Burundi ari nawo ubarizwamo inkambi y'impunzi, MWENEDATA Philbert; umukozi w'uru rwego mu ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ibyaha, yabwiye abaturage barimo n'urubyiruko, ko bakwiye kugira amakenga cyane cyane ku babereka impuhwe zo ku bashakira ubuzima bwiza.

Yavuze ko bene abo barimo n'abashobora kwiyambika isura y'abihayimana kandi ari ibirura bakabajyana kubacuruza.

Ati: “aho bita mu butayu, hariya ushobora kuhahurira n’umuntu ugambiriye kuzatwara umukirisitu akamukoresha kino cyaha cy’icuruzwa ry’abantu. Kandi biroroshe kumushuka uje umeze nka pasiteri ufite Bibiliya. Urumva umuntu azagendera kur’icyo ngo ni umuntu ukorera Imana. Abantu bose bagendana Bibiliya si ko no ku mutima baba bakorera Imana. Harimo n’abajura n’amabandi bakitwaza iyo ntwaro yo kugenda … nk’umukozi w’Imana akaba yahura n’abantu , abo bagiye mu butayu, hashobora kuba ari mu Buvumo cyangwa mu mashyamba. Yewe hariho n’ibyumba by’amasengesho nabyo bishobora gutanga icyuho cy’uko umuntu ashobora gukorerwa icuruzwa ry’abantu.”

Mu icuruzwa ry'umuntu usanga umuntu ashukwa akizezwa akazi keza, no gushyirwa mu mahanga. Nuko yagerayo agakoreshwa imirimo y'agahato adahemberwa, agacibwa bimwe mu bice by'umubiri, abandi bagasambanywa hishyurwa undi muntu.

Urubyiruko rw' i Mugombwa ruvuga ko rubonye impamba irufasha guhangana n'iri curuzwa ry'abantu, cyane ko bo binashoboka cyane kuko bafite n'ingero z'abo byabayeho.

Ati: “hari abagenda tukayoberwa irengero ryabo. Hari abagenda bakagarurwa n’ubuyobozi tukabona baragarutse. Ariko ntabwo ari kenshi ngo umuntu agende wongere umubone yaragarutse.”

Undi ati: “ iyo wumvishe umuntu uri hanze uba wumva ari mu buzima bwiza, ugasanga nk’umusore nta kazi afite ni ukwirirwa akatakata, bikaba ngombwa ko wenda umuntu amushukishije amafaranga ashobora guhita amutwara bihuse atabanje gutekereza kucyo agiye gukora.”

“ibi biganiro bimfashije ni uko umuntu agomba kwirinda, akamenya abantu bari hanze aha, ntatege amatwi ibyo amubwiye…”

“ ubu dufashe ingamba zo kutazajya twumva ibintu bya bariya bantu bo hanze baza bakatwizeza kandi bizatugiraho ikibazo. Ugomba kwanga ukagira duke twawe tuzima, ukatugiriramo amahoro utagiye kuba igicuruzwa cy’ahandi.”

HABINEZA Jean Paul; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu karere ka Gisagara, avuga ko ubu noneho abaturage basobanukiwe, ku buryo bagiye kurushaho kurwanya ibi byaha.

Ati: “ubukangurambaga burumvikana, buraza kudufasha gukumira ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, kuko hari n;igihe abantu bavuga ko batamenye amategeko. Ariko iyo wabyumvishe ntabwo uza kubona icyo wireguza, ahubwo abantu bararushaho kubimenya no kubirwanya, cyane ko baba bumva n’ingaruka zibirimo.”

Buri Muturage arasabwa gutanga amakuru kuri ibyaha by'icuruzwa ry'abantu, cyane cyane abatwara abantu ku butaka, mu mazi no mu kirere, abafite inzu z'amacumbi, abaganga n'abandi….

Ni mu gihe ufatiwe muri icyaha we ndetse inkiko zikanabimuhamya, ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 10-15.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Kigali.

 Dec 22, 2023 - 10:56