Gisagara: Barasaba kubakirwa ubuhunikiro bw’ibishyimbo

Abaturage barasaba ko bakubakirwa ubuhunikiro bw'ibishyimbo, kuko kutabugira bituma bamwe babimarira ku isoko batazigamye n'imbuto. Ubuyobozi bw'Akarere bwemeza ko bukenewe koko, ariko buzagenda bwubakwa uko amikoro azagenda aboneka.

kwamamaza

Iyo uganiriye n'abaturage bo mu Karere ka Gisagara, bagaragaza ko nyuma y'ubuhinzi bw'urutoki n'ibigori bakora, banitabira guhinga n'ibishyimbo bigufi n'ibishingirirwa.

Bitandukanye no ku bigori, mu gihe cy'isarura ngo barabihura bakabihunika mu rugo, n'ukeneye agafaranga agakomeza akoraho mironko imwe imwe ajyana ku isoko, akazashiduka nta n'imbuto asigaranye.

Basanga bubakiwe ubuhunikiro bw'ibishyimnbo nk'uko bimeze ku bigori, byaba igisubizo kirambye.

Umuturage umwe yagize ati: “twasaba ko twagira ubuhuniko noneho umuturage yakweza agafata nk’ibiro 50 cyangwa 20 bitewe nuko babishyizeho akabibika noneho igihe cy’itera cyagera akabisubizwa.”

Undi ati: “ Leta yagira icyo itumarira tukajya tubona nk’ikintu cy’ikigega aho kugira ngo bano baturage babigura bajye babidutwara babimareho, twumva ko nibura baturebera ahantu nuko buri muntu niyo yaba abikaho nk’ibiro 50, akaba yiteganyirije.”

“muri aka Kagali kacu tukaba dufite ubuhunikiro bw’ibishyimbo bwacu. Iyo babihunitse wenda ntabwo wihutira kubikurayo.”

HABINEZA Jean Paul; Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, avuga ubuhunikiro bw'ibishyimbo bukenewe, ariko buzagenda bwubakwa uko amikoro azagenda aboneka.

Ati:“turabagira inama yo guhunika kuko kera nk’abanyarwanda, cyane nk’igihingwa cy’ibishyimbo bagira intonga, imifuka myiza ituma imyaka itanamungwa. Turabagira inama yo kutisahura. Ubuhunikiro rusange ni bwiza aho buri kuko bituma abatabashije kwihunikira mu ngo zabo babona aho bahunika. Turimo kugenda tubikora uko ingengo y’imari igenda iboneka kandi twizera ko bizarushaho kubanogera.”

Imibare igaragaza ko mu Mirenge 13 igize akarere ka Gisagara, ubuhunikiro bw'ibishyimbo buri mu Murenge wa Musha gusa. Ni mu gihe ubu abaturage bashobora kweza nibura toni 2 z'ibishyimbo kuri hegitari imwe.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star- Gisagara.

 Feb 14, 2025 - 12:07