
Gatsibo: Bafite impungenge z'imanga iri ku kiraro, basaba ko cyashyirwaho ibyuma
Mar 29, 2024 - 17:26
Abatuye mu kagari ka Matare mu murenge wa Rugarama wo mur’aka karere bavuga ko batewe impungenge n'icyobo kiri munsi y'ikiraro kimaze kugwamo abantu bakajyanwa kwa muganga banegekaye. Basaba ko hashyirwa utwuma turinda abantu kugwamo. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko buzajya kureba imiterere yaho hantu kugira ngo hashyirweho ibyakumira impanuka zishobora gutwara ubuzima bw'abantu.
kwamamaza
Iki kiraro giteye abaturage impungenge igihe bakinyuraho ni igiherereye mu mudugudu wa Gitsimba ya kabiri, mu kagari ka Matare, mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Gatsibo. Gusa kuba ikiraro kibatera impungenge si uko cyasenyutse, ahubwo ni uko mu nsi yacyo amazi yahacukuye ikinogo kirekire, ku buryo urebyemo ushobora kugira isereri ukituramo bitewe n’uko hareshya.
Abaturage bavuga ko hamaze kugwamo abantu benshi bagakomereka bakajyanwa kwa muganga,bityo bafite ubwoba bw’uko n’abana bashobora kuzagwamo bavuye ku ishuri, igihe baba bahahuriye n’ibinyabiziga.
Umwe ati: “ Ikiraro kimanukamo amazi menshi nuko agashaka gusenya umuhanda. Urabona ko bari bagerageje bakagikora ariko amazi aracyangiza cyane. hano duturanye n’ikigo cy’amashuli, guhera ku bana b’inshuke niho banyura, abamotari n’imodoka baba bahanyura, rero hari igihe abanyeshuli baza bakagongana n’ayo mamodoka na za moto kandi urabona ko ikiraro kidafite urukuta ngo kiratangira abana, ubwo ashobora kugwamo. Dufite umuturanyi uherutse kugwamo nuko agarukira I Kiziguro ameze nabi, twari tuzi ko agiye gupfa!”

Undi ati: “ iki kiraro kibangikanye n’umudugudu wacu ariko twese niho duca. Ariko giteye impungenge cyane kuko dufite impungenge zukoabana bazagwamo, bagashiriramo.abayobozi bakuru baza bakabireba kuko iki kiraro giteye impungenge, n’imodoka zigicaho nabi.”
Nubwo ntawituye muri urwo rwobo urahasiga ubuzima, ariko abaturage bavuga ko abagwamo bajyanwa kwa muganga banegekaye. Basaba ubuyobozi kubatabara bityo ku mpande z’iki kiraro hagakikizwa ibyuma birinda ko abantu bakwitura mu manga iri munsi yacyo. Bavuga ko byarinda abana babo batazahasiga ubuzima.
Umwe ati: “ bajya bagwamo ariko bakagarukira kwa muganga ubona ko ari ibintu bikomeye.turashaka ko mwadukorera ubuvugizi bw’iki kiraro.”
Undi ati: “…bakacyubaka bagashyiraho portaille kugira ngo abana bato bazajye babona uko bacaho.”

Gasana Richard; Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, avuga ko icyo kiraro cyo mu kagari ka Matare giteye impungenge abahanyura bitewe na ruhurura icamo yahagize imanga.
Avuga ko bazagisura bakareba uko bimeze maze bagashaka icyo bahashyira gishobora gukumira impanuka zishobora kuhabera.
Ati: “ ariko ibyo kuvuga ngo garde-fou, twahashyira utwuma. Turaza kuhasura turebe nuko igishoboka tugikore. Icya ngombwa ni uko abaturage bacu bakomeza kubona aho banyura, natwe nicyo kidushishikaje.”

Uretse kuba ku kiraro cya Matare hashyirwa ibyuma birinda abantu kwitura mu manga ihari, abaturage bavuga ko haramutse hagejejwe umuriro w’amashanyarazi maze hagashyirwa amatara kuri icyo kiraro nabyo byaba igisubizo cyo gukumira impanuka zo kugwa mu manga iri munsi yacyo.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


