
Gasabo: Barataka ubujura bukabije burimo no gutobora amazu
Dec 14, 2023 - 09:04
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nduba barataka ubujura bukabije bw’abantu bitwikira ijoro bagapfumura amazu bakiba ibintu bitandukanye ndetse n’amatungo. Basaba ko aba bantu bashakirwa imirimo gukora bakava mu bujura kuko benshi ari abatagira akazi. Ubuyobozi b’akarere ka Gasabo buvuga ko nubwo umurenge wa Nduba utarimo ubujura bukabije cyane, ariko hari ingamba zafashwe.
kwamamaza
Umwe mu baturage yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ubujura bukomeje gufata indi ntera nyuma y’uko bafunze ibirombe bacukurugamo amabuye y’agaciro mu murenge wa Nduba.
Bamwe mu baturage bahuriza ku kuba ikibazo cy’ubujura kimaze gukabaya kuko usanga abajura bacukura inzu bakiba imyaka ndetse n’amatungo.
Umwe yagize ati: “abajura bari kwirara mu mazu y’abaturage bagacukura amazu bakiba imyaka, ahanini ni ibyo. Yacukuye inzu ya mugenzi we akuramo igare n’amafaranga ibihumbi 40!”
Undi ati: “umva, abajura barahari. Ntuye hano inyuma y’urusengero ariko nijoro nta kuryama kuko ijya kumva abajura nk’ufite amatungo barikujyamo tukabatesha, ntawe usinzira, umva, abajura barahari barara batuzenguruka.... ujya kumva umuntu atatse agaterefoni bakamwambuye, ibyo yaragiye guhaha nimugoroba barabimwambuye....”
MUDAHERANWA Regis; Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Wungirije, avuga ko abantu biba ibya abandi bagomba guhagurukirwa ndetse n’abaturage bagatanga amakuru no kubo bakeka.
Anavuga ko ubwo iminsi mikuru yegereje hari abantu bashaka kwiba iby’abandi ariko bagomba kubireka.
Ati: “ ubwo turi kugana mu minsi mikuru, aho abantu baba bashaka gusarura ibyo batahinze, nibamenyeko igihari ari ugufatanya n’amarondo. Kugeza uyu munsi, irondo rya Nduba nta kintu turinengaho cyane. Ubu tubonereho no kubwira abaturage ko muri iyi minsi mikuru, abantu barimo ibirara baba bashaka gusubira mu byaro iwabo, rimwe na rimwe aribo bajya aho bakaba bakwiba utuntu tw’abaturage mur’iyi minsi mikuru.”
“ rero nibumve ko ikintu cya mbere ari ugutanga amakuru kuko twashyizeho na gahunda yuko bajya batubwira nuwo bakeka kugira ngo tujye dukumira icyaha kitaraba....”
Umurenge wa Nduba ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka gasabo mu mujyi wa Kigali, ndetse ufite igice kinini cy’icyaro.
@ Vestine Umurerwa/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


