Gakenke: Ubumenyi buke mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butuma abaturage bahohoterwa

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke baravuga ko ubumenyi buke no kudasobanukirwa ibyaha bikorerwa mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, biri mu bituma bamwe mu bakora ubucukuzi bitwa “abahebyi” bakomeza guhutaza abantu benshi, bikaba intandaro y’impanuka

kwamamaza

Abaturage bavuga ko mu bucukuzi by'amabuye y'agaciro haboneka mo imbogamizi nyinshi zirimo kutubahiriza uburenganzira bw'abakora mu bucukuzi ndatse n'ababikora mu buryo bunyuranyije n'aamategeko.

Yifashishije urugero, umuturage yagize ati:" Uri nko gucukura mu murima wawe hakabonekamo impanuka aba ari ikibazo gikomeye."

Bavuga ko hari ubwo bisanga bakoze ibyaha kubera ubumenyi buke ariko kongererwa ubumenyi byabafasha kubyirinda.

Yagize ati:"Badusobanuriye twagera hariya tukamenya ko ari icyaha. Nguhe urugero: nko muri ibi bibazo bya ruswa!."

Bahamya ko kwigishwa bizafazha abakora mu birombe kubona uburenganzira bwabo ndetse na bene ibirombe.

Umuturage ati:" Urabona hari abahebyi ( ni ba bantu baba bagiye kuyiba) bazamo ariko ugasanga bazagenda bacukura mu buryo bwemewe."

"Abahebyi barahari."

Ntirenganya Jean Claude; umukozi uahinzwe kurwanya ibyaha mu rwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha-RIB, avuga ko biri mu nshingano ndetse no gukora ubukangurambaga kugira ngo abaturage basobanukirwe imikorere y'uru rwego.

Ati:" Kuganira n'abaturage ni ibikorwa byacu bya buri munsi  mu nshingano zacu zo gukumira ibyaha, ko tugomba guhura n'abaturage tukaganira kugira ngo tunafatanye n'iyo ntego yo gukumira ibyaha. Bakumire ibyaha bazi ibyo ari byo ndetse n'uruhare rwabo basabwa."

Avuga ko kuza mu Murenge wa Coko ari uko hakorerwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star-Gakenke.

 Jul 15, 2025 - 11:48