FERWAFA ifatanyije na CAF byatangije amarushanwa y’abana bato mu mashuri

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF) ku bufatanye n’Amashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru yo mu Bihugu byo muri Afurika, yateguye irushanwa ngarukamwaka rihuza Abanyeshuri (CAF African Schools Championship 2022/2023).

kwamamaza

Mu Rwanda, iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [FERWAFA] n’Iry’Imikino mu Mashuri [FRSS] mu Karere ka Bugesera ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022.

Cyitabiriwe n’abayobozi ba FERWAFA barimo Perezida wayo, Mugabo Nizeyimana Olivier; Umunyamabanga Mukuru, Muhire Henry Brulart; Komiseri Ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru, Edmond Marie Nkusi; Komiseri wa Komisiyo y’Abasifuzi, Rurangirwa Aaron.

Mu bandi bitabiriye itangizwa ry’Imikino y’Abanyeshuri harimo Umuyobozi wa FRSS, Padiri Gatete Innocent n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette.

Nyuma yo gutangiza aya marushanwa ku mugaragaro, Perezida wa FERWAFA, Mugabo Nizeyimana Olivier, yavuze ko nta nzira y’ubusamo ibaho mu mupira w’amaguru itari ugutegura uhereye mu bakiri bato.

Yagize ati "Icya mbere twiyemeje guteza siporo imbere, umupira w’amaguru duhereye ku bakiri bato. Murabizi ko nta nzira ya bugufi ibaho mu mupira w’amaguru. Abana bato bari hamwe bafite ikinyabupfura, kenshi baba mu mashuri. Biba na byiza cyane kuko ubona n’Ishyirahamwe ry’Imikino mu mashuri twarafatanyije na Minisiteri ya Siporo. Ejo bundi twasinyanye amasezerano y’ubufatanye na FRSS. Impamvu nta yindi ni uko ari ho duteganya kuzakura impano."

Yakomeje ati "Ubwo rero iyo uhereye hasi wifuza ko abana bakina, ni ngombwa ko tubafasha kugira ngo babone ibyangombwa byuzuye. Icya mbere naheraho ni abatoza. Mubona ko tumaze iminsi dutanga amahugurwa y’abatoza [Licence D]. Icyo tubishakira ni ukugira ngo tugire umubare munini w’abafite D. Byibura turifuza ko akarere kaba gafite abarenga nka 500 bazatoza aba bana."

Mugabo yavuze ko nka FERWAFA icyo bagamije ari ukugira abana bakina nk’ababigize umwuga ariko kandi bakabijyanisha no kwiga.

Yasabye ababyeyi gufasha abana babo no kubakundisha umupira w’amaguru, kugira ngo bazavemo abakinnyi beza b’ahazaza.

Mu bandi bazwi bitabiriye uyu muhango, harimo rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi na APR FC, Tuyisenge Jacques waganirije abakiri bato, anabibutsa ko bafite impano bakwiye gusigasira.

Tuyisenge usanzwe ari Ambasaderi w’imikino y’Abanyeshuri, African Schools Championship 2022/2023, yasabye abanyeshuri gukunda Siporo, babifatanya no kwiga kuko bizabafasha kugera ku ntego biyemeje.

Mu gutangiza amarushanwa mu mashuri, hakinnye abana bari munsi y’imyaka 13 na 15 mu bahungu no mu bakobwa.

Biteganyijwe ko kuva tariki 1 kugeza tariki 30 Werurwe, hazakinwa imikino yo mu matsinda. Ku wa 18-30 Mata hazakinwa iyo ku rwego rw’akarere mu gihe ku wa 1-29 Gicurasi hazaba iyo ku rwego rwa League.

Ingengabihe y’imikino yo mu mashuri yerekana ko ku wa 1-19 Kamena hazakinwa imikino ya 1/4 ku rwego rw’igihugu mu gihe amakipe azagera ku mukino wa nyuma azacakirana tariki 20 Kamena na 14 Nyakanga 2022.

Iri rushanwa rizahuza abanyeshuri rizaba mu byiciro bitatu birimo icya mbere kizaba hagati ya Werurwe na Nyakanga 2022 ku rwego rw’Igihugu. Icya kabiri kizatangira muri Nzeri kugeza mu Ukuboza 2022 aho amakipe azazamuka ku rwego rw’Igihugu azahura mu cyiciro cy’akarere (Zone).

Kuva muri Werurwe kugeza muri Mata 2023 amakipe azaba yatsinze ku rwego rw’akarere, azahurira mu cyiciro cya nyuma cyo ku rwego rw’Umugabane.

-  Imikino yatangije amarushanwa mu Karere ka Bugesera:

Abahungu:

- GS Nyamata EPR 1-1 GS Nyamata Catholique (U15)

- GS Kanazi 2-2 GS Nyamata Catholique (U13)

Abakobwa:

- GS Kayenzi 1-0 GS Nyamata Catholique (U13)

 Mar 28, 2022 - 10:38