
Ese kurya ibiryo bya restaurant bikwiye kuba amaburakindi?
Sep 9, 2024 - 17:14
Hari abagana inzu z’uburiro (restaurant) zo mu mujyi wa Kigali bavuga ko batizera ubuziranenge bw’amafunguro bahafatira. Bavuga ko hari abazicitseho kubera ingaruka bahuye nazo, abandi bahitamo kuhafatira amafinguro kubw’amaburakindi. Icyakora ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko bukomeje gukangurira abakora muri za restaurant kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge agenga isuku n’ay’ibiribwa.
kwamamaza
Ubusanzwe urebye neza usanga iki kibazo gishingiye ahanini ku mwanda w’ahategurirwa amafunguro. Ibi kandi bijyana n’imikorere y’abantu benshi batuye n’abakorera umujyi wa Kigali, aho bamwe bagorwa no gufatira amafunguro mu rugo, cyane cyane ifunguro rya ku manywa.
Ibi bituma benshi biyambaza inzu z’uburiro; nk’amahoteli, utubari na za restaurants.
Icyakora iyo uganiriye na bamwe, usanga hari abazinutswe restaurants bitewe n’ingaruka bagiye bahura nazo bagakeka ko zaturutse ku mwanda w’aho amafunguro ategurirwa ndetse n’ubuziranenge butizewe bw’amafunguro bakirizwa.
Umwe ati: “twajyaga muri restaurant nuko ugasanga aho bogereza amasahani batahakoze isuku neza. Bakayoza ubona hari umwanda, isazi zitumuka, cyanwa ukabona n’amazi bunyugurisha atameze neza. Byatumye ibintu byo kujya kurya mu marestaurant ntabyitabira.”
Hari abandi bemeza ko nubwo bakomeje kuharira ari iby’amaburakindi.
Umuturage umwe ati: “ejo nagezemo ndiye numva ngize iseseme, nshatse no kuruka! Ikyo ushonje nyine upfa kwirira kuko yaba isuku iriho, yaba itariho upfa kwirira! Ntabwo waba ushonje ngo ujye kureba iby’amasuku.”
Undi ati: “ nta yandi mahitamo uba ufite, ni ukwirinda inzara. Wowe icyo uribwiteho ni ibyo kurya, ntabwo uri bwite ngo byakorewe he? Cyangwa byagenze bite!”
Emma Claudine NTIRENGANYA; Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko abagura amafunguro bafite uburenganzira bwo kugenzura aho bagiye kurira ndetse n’uko ibyo kurya biri gutunganywa. Abasaba kujya batanga amakuru ku buriro butujuje ibisabwa.
Avuga ko ubugenzuzi n’ubukangurambaga bizakorwa, ati: “tugira ikipe y’ubugenzuzi ihoraho igenda igenzura ahantu henshi hatandukanye, cyane cyane ihereye ahahurira abantu benshi kugira ngo barebe niba bakomeza kugira isuku ikwiriye kandi ko bujuje ibisabwa.”
“by’umwihariko kuri restaurant, ubundi hari ibyo inzu ikorerwamo igomba kuba yujuje, kandi n’ibyo abakozi babakorera bagomba kuba bujuje ndetse n’ibikoresho bagomba kuba bafite.”
“Ubwo rero umukiliya afite uburenganzira bwo kuba yareba, cyane ko hari igihe usaba kuba wajya mu bwiherero ukareba ukuntu hameze. Ibyo byose ni uburenganzira bwawe ariko kandi bikaba na byiza iyo uduhaye amakuru.”

Nubwo restaurants zakira umubare w’abantu benshi ariko zikunzwe gushyirwa mu majwi mu kuba intandaro y’indwara ziganjemo iziterwa n’umwanda ku bazigana, kuzigana ntibyagakwiye kuba amaburakindi kuko mu gihe zicunzwe neza zaramira benshi barimo n’abaza gusura umujyi wa Kigali n’u Rwanda muri rusange, barimo n’abaturutse mu mahanga.
@ INGABIRE Gina/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


