Ese Israel izasenya Hezbollah nk’umwe mu mitwe ikomeye ku isi ?

Abategetsi ba Israel bashimira intambwe bamaze kugeraho mu gitero cyagabwe kuri Hezbollah cyatangiye hakoreshwa ibiturika byo ku bikoresho by’itumatumanaho byayo, bigakomereza ku bitero by’indege z'intambara. Nimugiye bigoye ko uyu mutwe ufite ibikoresho bigezweho by'intambara wamanika amaboko cyangwa ngo usenyuke kandi warabayeho mu rwego rwo kurwanya igihugu cya Israel.

kwamamaza

Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere, Yoav Gallant, ntiyabashije guhisha umunezero we nyuma y’ibitero byo mu kirere byo ku wa mbere.

Yagize ti: “Uyu munsi wari uw’intsinzi ikomeye…iki nicyo gihe cya mbere kibi kuri Hezbollah kuva ibayeho, kandi ibikorwa birivugira ubwabyo”.

Gallant avuga ko ibitero byo mu kirere byasenye ibihumbi n’ibihumbi by’ibisasu byari kuba byishe abanya -Israel.

Libani ivuga ko muri ibi bitero Israel yishe abaturage bayo barenga 550, harimo abana 50, hafi 500 by’Abanyalibani bishwe mu kwezi kose mu ntambara hagati ya Israel na Hezbollah mu 2006.

Israel yemeza ko iki gitero rutura kizagora umutwe Hezbollah maze ukemera ibyo usabwa, mu kuwutera umubabaro kugeza aho umuyobozi wayo Hassan Nasrallah n’incuti ze zo muri Iran bazagera aho bakabona ko ikiguzi cyo guhangana na  Israel kirenze urugero.

Abanyaporitike ba Israel n’abayobozi bakuru mu gisirikare bakeneye intsinzi. Ni nyuma hafi y’umwaka w’intambara Gaza yabaye akajagari. Abarwanyi ba Hamas baracyashobora kuva mu myobo no mu bisigazwa by’ibizu bakica bakanakomeretsa ingabo za Israel kandi baracyafite abanya-Israel bafashe.

Hamas yagabye igitero gikomeye kandi gitunguranye kuri Israel muri Ukwakira (10) umwaka ushize. Icyo gihe abanya-Israel ntibabonaga ko Hamas yari gushobora kubateza amahano yateza ingaruka mbi zikomeye.

Gusa Libani iratandukanye. Igisirikare cya Israel (IDF) n’urwego rw’iperereza, Mossad, byari bimaze igihe byitegura intambara izakurikira na Hezbollah nyuma y’aho iyo mu 2006 irangiye.

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yemeza ko igitero cy’ubu kiri gutera intambwe ikomeye ku ntego yihaye yo guturisha Hezbollah.

Avuga ko akeneye ko Hezbollah ihagarika kurasa ibisasu bya misile hakurya y’umupaka muri Israel. Ni mu gihe igisirikare cya Israel kivuga ko intego ari uguhatira Hezbollah kuva ku rubibi no gusenya ibigo bya gisirikare bibangamiye Israel.

Icyumweru kirashize muri Libani cyibutsa umwaka ushize w’intambara muri Gaza. Israel yaburiye abasivile, nk’uko yabikoze muri Gaza, ko bava mu turere twari tugiye guterwa. Yashinje Hezbollah, nk’uko ishinja Hamas, ko ikoresha abasivile nk’uburyo bwo kwirinda.

Bamwe mu bayinenga hamwe n’abanzi bayo, bavuga ko ubutumwa bwa Israel bwo kuburira bwarimo amayobera kandi ko itahaye imiryango umwanya ukwiye wo guhunga. Amategeko y’intambara ategeka ko abasivile barindwa kandi akabuza gukoresha ingufu zirenze urugero.

Bimwe mu bitero bya Hezbollah kuri Israel byibasiye mu basivile, maze birenga ku mategeko arengera abasivile. Byibasiye kandi n’ibigo bya gisirikare bya Israel. Israel n’incuti zayo z’akadasohoka, harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubwongereza, byashize Hezbollah ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Israel ishimangira ko ifite igisirikare kigendera ku buntu kandi cyubahiriza amabwiriza. Ariko ibihugu bitari bike byo ku isi binenga imikorere yacyo muri Gaza. Guteza intambara yagutse ku rubibi bizatuma ikinogo hagati y’impande ebyiri zishamiranye cyane cyaguka.

Uhereye ku rugero rw’igitero cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga, Israel ivuga ko cyari kigamije ba maneko ba Hezbollah bari bahawe ibi bikoresho by’itumatumanaho.

Ariko Israel ntiyashoboraga kumenya aho bari kuba bari igihe ituritsa za bombe zo muri byo, ari cyo cyatumye abasivile n’abana bari mu ngo, mu maduka no mu bindi bice bihuriramo abaturage bakomeretse, abandi bagapfa.

Abanyamategeko bavuga ko ibi byerekana uko Israel yakoresheje ingufu zirenze urugero badatandukanije abarwanyi n’abasivile; ibi bikaba bitubahirije amategeko agenga intambara.

Ubusanzwe intambara hagati ya Israel na Hezbollah yatangiye mu myaka ya 1980. Ariko iyo ku mupaka yatangiye umunsi umwe nyuma y’igitero cya Hamas kuri Israel ku wa 7 Ukwakira(10) umwaka ushize w’ 2023, igihe Hassan Nasrallah yategekaga ingabo ze gutangira ibitero bito, ariko hafi buri musi hakurya y’umupaka mu rwego rwo gufata mu mugogo umutwe wa Hamas.

Ibyoi byatumye ingabo za Israel zitagoheka ndetse abanya-Israel bagera 60.000 bo mu bice biri ku rmupaka bava mu byabo.

Ibyibazwa hashingiwe ku bitero bya kera

Ibinyamakuru byo muri Israel bigereranya ingaruka z’ibi bitero byo mu kirere ku bushobozi bw’intambara bwa Hezbollah n’icyiswe Operation Focus, igitero Israel yakoze gitunguranye kuri Misiri muri Kamena (6) 1967.

Cyari igitero kidasanzwe cyasenye igisirikare cya Misiri kirwanira mu kirere igihe indege zacyo zari ku butaka. Mu minsi itandatu yakurikiyeho, Israel yakubise hasi Misiri, Syria na Yorodaniya.

Iyo ntsinzi niyo yaciye inzira y'ubushyamirane kugeza magingo aya, kuko Israel yigaruriye akarere ka Cisjordanie/West Bank, harimo na Yeruzalemu y’Iburasirazuba, akarere ka Gaza, hamwe n’Imisozi ya Golan.

Gusa Libani, hamwe n’iyi ntambara hagati ya Israel na Hezbollah, biratandukanye cyane. Israel irakubita bikomeye. Ariko kugeza ubu ntirashobora guhagarika ubushobozi bwa Hezbollah cyangwa ishaka ryayo ryo kurasa muri Israel.

Intambara za mbere y’aha hagati ya Israel na Hezbollah zari izo kunanizanya no gusenyana, kandi ntizigeze zigera ku ntego zayo.

Ibi bishobora kuba nk’uku muri kino gihe, nubwo icyumweru gishize ibitero byabaye byiza ku nzego za Israel; zaba iz’iperereza no ku gisirikare cyayo.

Igitero cya Israel gishingiye ku kuba igihe kizagera umutwe wa Hezbollah ugasenyuka, ukava ku mupaka kandi ugahagarika kurasa muri Israel.

Abakurikiranira hafi ibibera muri kariya karere, babona ko Hezbollah idashobora guhagarika ibikorwa byayo. Ndetse intego nyamukuru yo kubaho kwayo  ni ukurwanya Israel.

Ibi bisobanuye ko Israel, kimwe no kwanga gutsindwa, bizaba ngombwa ko iyi ntambara  igera kure.

Mugihe Hezbollah yakomeza kubangamira akarere k’Iburasirazuba bwa Israel, bikagorana ko abasivile basubira mu byabo, byaba ngombwa ko Israel yanzura niba yagaba igitero cyo ku butaka, cyane ko ifite umugambo wo kwigarurira agace ko muri Libani kavamo akatagenzurwa n’uruhande na rumwe.

Si ubwa mbere Israel igaba igitero kuri Libani kuko no muri 1982, ingabo zayo zageze i Beirut mu rwego rwo kugerageza guhagarika ibitero by’Abanyapalestina muri Israel.

 Sep 25, 2024 - 16:19