Drone zinjiye mu kirere cya Danemark zateye ubwoba ibihugu by'Iburayi

Indege zitagira abapilote (drone) zabonetse mw’ijoro ryakeye mu kirere cya Danemark, bitera ubwoba abategetsi b’igihugu by'Iburayi bavuga ko ari igitero cy’uruvangitirane gishobora kuba cyakozwe n’umuntu abifitiye ubuhanga.

kwamamaza

Ikibuga cy’indege cya Aalborg, kiri mu burasirazuba bwa Danemark, n’ibindi bibuga bito nka Esbjerg, Sønderborg na Skrydstrup, byabonye izo ndege, ariko ntacyo byangije. Zabonetse nyuma y’uko ku wa mbere w’iki cyumweru ibibuga by’indege bya Copenhagen na Oslo byagombaga gufunga kubera indege zitagira abapilote zari zavogereye ibirere byabyo.

Minisitiri w’Intebe wa Danemark, Mette Frederiksen, yavuze ko ari cyo gitero cya mbere gikomeye mu bice by’ingenzi by’igihugu kandi yemeza ko Uburusiya bushobora kuba bubifitemo uruhare.

Troels Lund Poulsen, Minisitiri w'ingabo, yavuze ko nta gihamya kigaragaza ko Uburusiya ari bwo bwabikoze, ariko igihugu gifite ubushobozi bwo guhanura izo ndege bibaye ari ngombwa.

Indege zitagira abapilote zabaye uruhurirane mu bihugu byinshi by’Iburengerazuba, birimo Ubudage, Suede, Pologne, Roumanie na Estonia, bifatwa n’abashinzwe umutekano nk’ukugerageza kureba uko OTAN yiteguye no kwerekana ingaruka z’inkunga z’Ibihugu by'Iburengerazuba mu gufasha mu rugamba rwa Ukraine.

Biteganyijwe ko ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bizakora inama ku wa gatanu kugira ngo biganire ku mugambi wiswe “drone wall” ugamije kurinda ibirere byabo.

Ibihugu bizitabjra iyo nama birimo ibyo mu karere ka Baltic, Pologne, Roumanie, Bulgaria ndetse na Ukraine, igihugu gifite uburambe mu guhanura indege zitagira abapilote. Intego nyamukuru y’umugambi ni ukumenya indege hakiri kare no kuzisambura mbere y’uko zateza ingaruka.

 Sep 25, 2025 - 14:33