
Burera: Hashyizweho ingamba zigamije guca burundu inzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge
Feb 5, 2025 - 13:42
Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko bwashyizeho ingamba zikaze zo guca burundu izo nzoga zitujuje ubuziranenge. Ni nyuma y’aho mu bice bitandukanye byo muri aka karere hakunze kugaragara abaturage banywa inzoga zitujuje ubuziranenge, abazinyoye bakitwara nabi.
kwamamaza
Ni kenshi twagiye tugaruka ku bijyanye n’inzoga z’inkorano zitemewe zirimo izitwa Umunini, umutaragweja, kunja kunja, nzogejo, couper, sinzundongoye ndetse n’izindi zigaragara mu bice bitandukanye byo mu karere ka Burera.
Hanini wasangaga abantu badasibye kubyinubira ngo kuko iyo bazinyoye zibasindisha bakitwara nabi.
Umuturage umwe agira ati: “niyo wayinywa uri umusore ufite imbaraga, no kurongora nturongora bitewe nuko iba yagukunjakunje.”
Undi ati: “ turi kunywa numvishije ngo ni Kunjakuja! Ngo ni kunjakunja kuko ituma umugabo adasura urugo, ariko njyewe ntacyo intara rwose. Ndagasomaga!”
Abaturage banavuga ko ubuziranenge bw’izo nzoga buba butizewe bitewe n’uburyo zengwamo ndetse n’ibyo abazenga bashyiramo bikaba bishobora kuzagira ingaruka ku buzima bw’uwazinyoye.
Umwe ati: “ numva bavuga ngo bashyiramo amatafari ahiye! Nonese iyo uyinyoye mugitondo ukabyuka wavunaguritse ntujye gukora!”
Bitewe n’ingaruka izo nzoga zinkorano zitemewe zishobora kugira ku buzima bw’abazinywa, aba baturage basaba inzego z’ubuyobozi gukora ibishoboka byose zagacika burundu.
Umwe ati: “bazikurikirana bakazica, n’inganda zizikora bakazica.”
Undi ati: “turasaba ko baca izio nzoga z’ibiyobyabwenge.”
Mwanangu Theophile; umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko hashyizweho ingamba zikaze zo guca burundu izo nzoga no gukangurira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubusinzi.
Ati: “urwo rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge tururimo. Twigisha abaturage ko badakwiye kwaya amafaranga bayajyana mu nzoga, mu bisindisha. Tunagenda dukora n’ibikorwa byo kugenzura ahaba hengerwa inzoga zitujuje ubuziranenge nuko hagafatirwa ibyemezo bishingiye ku mategeko, nkuko twagiye tubigirwamo inama n’ubuyobozi budukuriye.”
“ubukangurambaga muri tunyweless twarabutangije, twagiye dushyiraho n’amaclub. Ubutumwa twakomeza kubana ni uko n’unyweye iyo nzoga ifite ubuziranenge agomba kureba aho yakorewe n’igihe izamara.”
Ibindi abaturage bagarukaho bituma bamwe bayoboka izo nzoga bita iz’inkorano zitujuje ubuziranenge ni uko ngo akenshi usanga zigura make, bityo bakazinywa batitaye ku ngaruka zishobora kubagiraho.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star – Burera.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


