
BURERA: Basezeranyijwe guhererwa serivise nziza mu nyubako nsha y'Akarere
Jun 19, 2024 - 14:14
Abaturage bo muri aka karere baravuga ko bishimye ko bahawe ibiro by'inyubako nshya y 'igorofa y'akarere bavuye muyahoze ikorerwamo na komini Cyeru. Basaba ko bajya bahererwamo serivise nziza. Ubuyobozi bw'intara y'Amajyaruguru bwijeje ubufatanye abaturage bo muri aka karere ndetse no kubaha serive zinoze.
kwamamaza
Inyubako nshya y'Akarere ka Burera yubatswe mu murenge wa Rusarabuye, akagali ka Ndango, nyuma yuko yari isanzwe ikorera mu nyubako bigaragara ko yari ishaje cyane kandi zitatanye ndetse ari inyubako ntoya za kera, zahoze zikorerwamo n'icyahoze ari komini Cyeru.
Ubwo hatahwaga ku mugaragaro, abatuye muri aka karere barishimira ko bahawe inyubako yikerekezo.
Umwe yagize ati:"ni heza ...nubwo napfa ejo navuga ngo nabonye aho akarere kacu gakorera!"
Undi ati:" urabona ko akarere kageretse inshuro eshatu kandi ni amajyambere atwegereye...."

Inyubako y'Akarere ka Burera ni igorifa rigeretse gatatu ririmo ibyagombwa byose, inzira y'abafite ubumuga, ndetse n'ibindi bikenewe mu nyubako ihagaze hejuru ku musozi wa Ndago.
Abagana aka karere barasaba ko bajya bagahererwamo services nziza zijyanye nuko gasa.
Umwe ati:" bazabakire neza, be kubakira binenaguza umuntu. Nibanena umanyasuka, bakicara hamwe..nonese ubwo kazaba ari akarere kameze neza?!"
Undi ati:"turasaba ko serivise baduheramo zagendana n'iterambere, akarere ntihagere inyuma."
Umuyobozi w'intara y'Amajyaruguru, MUGABOWAGAHUNDE Maurice, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yijeje abatuye muri aka karere ubufatanye, bagahabwa serivise inoze.
Ati:" ni ukugira serivise nziza, ntihazagire umuturage uza mu nyubako nziza nk'iyi ngo ayihererwemo mbi, asabwe ibitari ngombwa, ngo asabwe documents zitari mgombwa cyangwa ruswa ya hato na hato. Umuturage wese amaze muri iyi nyubako yisanga nuko ayihererwemo serivise nziza kandi ni n'intamgiriro kuko n'ibindi bikorwaremezo nabyo biri bugufi. Twifuza ko rero byose byaza bisubiza ibibazo umuturage afite."

Inyubako nshya y'akarere ka Burera ifite ibyumba 58 yuzuye itwaye asaga miliyari 2 na Miliyoni 900 z'amafaranga y'u Rwanda. Ubu buyobozi bw'aka karere buvuga ko iyi nyubako igiye kubafasha kubona uko batanga serivise nziza kuko bagorwaga no gukorera mu nyubako nto zitandukanye yahoze ikorerwamo n'icyahoze ari komini Cyeru.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Burera.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


