Burera: Baratabariza umwana w'imyaka 7 uri kubyimba akaguru

Abaturage bo mu murenge wa Rugarama batabariza umwana w’imyaka 7 wavukanye akaguru kubyimbye cyane kukaba kuri kugenda kurushaho kubyimba. Bavuga ko n’iyo ageze no kwishuri bamwita inzovu. Nimugihe  umuryango we wagerageje kuvuza ariko ubushobozi bukaba iyanga. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama buvuga ko nabwo ntako butagize ariko  bwandikiye Akarere bukaba butarahabwa igisubizo.

kwamamaza

NYIRABARORE Drocelle ni umubyeyi wo mu kagari ka Karangara ko mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera, afite abana batandatu harimo n’ufite impanga ye ariko we akaba yaravukanye akaguru bigaragara ko kwabyibye cyane. bavuga ko bakavuje  ahashoboka hose ariko ubu basabwa kujya kuvuriza mu gihugu cya Uganda kandi birenze ubushobozi byabo.

Ubwo Isango Star yasuraga uyu muryango, umubyeyi yagize ati: “nababyariye I Musanze ari impanga nuko abadogiteri baravuga ngo dore umwana avukanye akaguru gatumbye. Ubwo kuko nabo batari bazi ikibyihishemo nuko baravuga bati ubwo bizagenda birabyimbuka, ubwo ni uko bari baryamiranye munda. Ubwo ndavuza biranga, bagira amezi atatu njya I Mutorere nsigayo ibihumbi 100, ngurisha akarima narimfite. Bampaye transfert ya hariya ku kigo nderabuzima cya Rugarama, njya Butaro naho banyihereza CHUK, ngera na Faisal, na Faisal inyohereza I Murago. Rero mbajije amakuru yaho barambwira ngo ibyum byaho biba bihenze ngo najyana miliyoni ebyiri cyangwa eshatu. Ni mu bitaro bikuru by’I Bugande.”

Nyirabarore avuga ko umwana we agenda arushaho gukomererwa akarembera mu rugo, cyane ko niyo amujyanye ku ishuli ahabwa akato, umwana bakamwita inzovu bikarangira adasubiyeyo.

Yagize ati: “aragenda akaza avuga ngo bamwise uruguru, ngo amaze nk’ingwe ubwo bikamuca intage akavuga ngo nyazasubirayo.  Ngo afite ikiguru kimeze nk’inzovu!”

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko bahangayikishijwe nuko uyu mwana yabagwa mu maboko. Bavuga ko ntako batagize ngo bafashe uyu muturanyi wabo utishoboye ariko imbaraga zabo zigashira. Basaba Leta ko ya murwanaho.

Umwe yagize ati: “kirahangayikishije cyane kuko yakabaye ari ku ishuli nk’abandi. Agerayo nuko abana bakavuga ngo btibaricarana nawe atadukandagiza uku kuguru! Nawe rero agira ipfunwe ryo gusubirayo.”

Undi ati: “ Leta yagira icyo ikora nuko umwana bakamuvuza tukabona ko yakoroherwa. N’ubu nta cyizere dufite, dufite ubwoba ko kwaba kwaraboze! Nonese uriya yabaho atabonye ubufasha ngo bamuvure akire?”

Ku rundi ruhande, ubuyobizi bw’umurenge wa Rugarama buvuga ko buzi ikibazo cy’uburwayi bw’uyu mwana ariko bwakoze ibyo bushoboye ubu bukaba bwarandikiye akarere ka Burera ariko ntibuhite bubona igisubizo, nk’uko Ndayisaba Egide; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, yabitangarije Isango star.

Yagize ati: “ayo makuru yuko bamuhaye transfert yo kumujyana mu bitaro bikuru bindi nibwo tuyamenye, ubwo turongera tumusabe atuzanire impapuro bamuhaye nuko twandikire inzego zidukuriye zishinzwe kuba zamufasha ku buryo yafashwa nkuko abandi bafashwa kuko Leta ifasha abatishoboye mu bushobozi iba ifite. Rero ibishoboka twarabikoze ariko turakomeza kuko ntabwo twahagaritse.”

Isango Star yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga kur’iki kibazo, ariko yasoje gutunganya iyi nkuru butaraboneka. Icyakora ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama bwavuze ko bukomeje gukomanga ahashoboka.

Bwanavuze ko kugiye gushakira igisubizo cy’itotezwa akorerwa n’abamwita inzovu, kandi uyu mwana aba yajyanywe ku ishuli abikunze ariko bigatuma adasubira. Buvuga ko buzaganiriza abarimu n’abayobozi. Nimugihe hari n’abibaza impamvu bidashoboka ko yajyanwa mu bigo byagenewe abafite ubumuga agafashirizwayo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star-Burera,

 Sep 20, 2024 - 12:36