
Bugesera: Abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe kubera Jenoside barataka akato bakorerwa.
Oct 3, 2023 - 20:30
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 bo mu karere ka Bugesera bahuye n'ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe baravuga ko babangimirwa n'akato abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe kubakorerwa. Impugukwe mu by'ubuzima bwo mu mutwe zikorera muri aka karere ziremeza ko zakira abantu nk'aba baza bavuga ko bafatwa nabi kubera ibibazo bafite ariko ngo hagenda hakorwa ubukangurambaga mu baturage.
kwamamaza
Ubushakashatsi bw'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC bwo muri 2018 bugaragaza ko umuntu umwe muri batanu abafite ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe.
Ibi byerekana ko Ubuzima bwo mu mutwe Ari ikintu cyo kwitwaho cyane mu muryango nyarwanda ndetse n'abafite iki kibazo bakitabwaho by'umwihariko. Nyamara ariko siko bimeze, kuko hirya no hino ahagaragara bene aba bantu hanumvikana amakuru ko aho kwitabwaho ahubwo bahabwa akato uhereye no mu miryango yabo.
Bamwe mubo twaganiriye nabo ni abo mu karere ka Bugesera biganjemo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Batubwiye ko bahuye n'ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe maze byakubitiraho no gufatwa nabi muri sosiyete, ibyo bikarushaho kuba ikibazo.
Kayigire Epiphanie utuye mu murenge wa Ntarama, ati" Abenshi twarokotse mugace dutuyemo duhuje ikibazo. Ariko hari abo usanga bavuga ngo aba barasaze, ngo tuba twigirisha ...bibaho rwose si ibanga cyane cyane abatari abo mu muryango wacu baratunnyega cyane".
Kayigire akomeza avuga ko ikibabaje ari uko ikibazo cy'akato kiri mu ngeri zose yaba abato ndetse n'abakuze. Icyakora avuga ko abona hari icyizere ko bizashira.
Undi muturage witwa Mukarukaka Christine, nawe ati" Abantu nyine bagira ibyo bivugira badukina ku mubyimba kandi Ubuzima bwo mu mutwe ni ikibazo kidukomereye pe. Uhuye natwe aho kugirango adufashe, aravuga ngo ni babasazi".

Umulisa Aime Josiane; impuguke mu by'ubuzima bwo mu mutwe akaba akora mu kigo cyitwa Aheza Healing and Career Center, ikigo cyita kubafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe mu karere ka Bugesera nawe aremeza ko muri aka karere hari akato.
Ati" Ibibazo by'akato gahabwa abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe biracyahari, akato Kari no guhera mu miryango y'abanyirumurwayi, iyo ubwiye umuntu ko ugiye kwa muganga mubuzima bwo mu mutwe nabyo ubwabyo biracyateye ipfunwe".

Akomeza avuga ko bene aba bantu babakira muri iki kibo by'umwihariko abarokotse Jenoside Kandi bitewe n'uburyo bakurikiranwamo ngo ubona ibibazo bigenda bihinduka, agashishikariza abantu bose kumva ko ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe ari ibibazo nk'ibindi.
Dr. Dynamo Ndacyayisenga; Umukozi mu kigo cy'igihugu cyita ku buzima RBC mu ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, aravuga ko uburwayi bwo mu mutwe ari uburwayi nk'ubundi kuko bushobora gukira. Yemeza ko ikibi ari uko hari aho bagihabwa akato, ariko ngo kwigisha ni uguhozaho.
Ati" Uburwayi bwo mu mutwe ni uburwayi nk'ubundi kandi hari n'abavurwa bagakira. Haracyari ikibazo, aho usanga hari aho bagihabwa akato. Ni ugukomeza kwigisha kuko kwigisha ni uguhozaho".
Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), igaragaza ko ku Isi yose hari abantu barenga miliyoni bafite uburwayi bwo mu mutwe. Ibi ni ikibazo gikomeye cyane kuko ubuzima bwo mu mutwe ari ishingiro ry’ubuzima rusange.
Buri mwaka Isi yose yizihiza umunsi wahariwe ubuzima bwo mu mutwe. Ni umunsi wizihijwe kuwa 27 Ukwakira (10), mu nsanganyamatsiko igira iti “Duharanire kubaho neza twita ku buzima bwo mu mutwe bwa buri wese”.
Imibare y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu mwaka ushize 2021/2022, bakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije n’umwaka wabanje [2020/2021].
Ni imibare iteye ubwoba ariko igihangayikishije cyane ni uko hejuru ya 70% ari urubyiruko kandi ibibazo rufite ari ibituruka ku biyobyabwenge n’inzoga.
Abari hagati y’imyaka 20-39 bangana na 42%, abarengeje imyaka 40 ni 38% naho abari munsi y’imyaka 19 ni 20%.
@Elia Byukusenge/Isango Star.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


