
Barinubira amwe mu mavuriro akorera inyungu zayo kurusha ababagana
Jan 28, 2025 - 17:20
Bamwe mu baturage barinubira amwe mu mavuriro yigenga bagana igihe bagiye gushaka serivise z’ubuzima. Bavuga ko hari abita ku nyungu zabo kuruta ababagana kuko mu gihe cyo gukoresha ibizamini by’isuzuma babafata byinshi birimo n’ibitari ngombwa. Abaturage bavua ko ibyo bibagusha mu gihomba kandi bitagakwiye. Ni mu gihe 'ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda bavuga ko hari ingamba zihari ndetse n’ibihano ku mavuriro yigenga afite iyo mikorerere kuko ari bimwe mu bigeze icyaha.
kwamamaza
Kimwe mu byo Leta y’U Rwanda ikomeje gushyira imbere ni ugufasha abanyarwanda kubona serivise z’ubuvuzi bufite ireme nk’imwe muri serivise ikenerwa na bose. NNubwo bimeze bityo, bamwe mu baturage baranenga amwe mu mavuriro yigenga aha agaciro amafaranga kuruta ubuzima bw’ababagana.
Ababivuga bagaragaza ko bahura n’ikibazo cy’uko bakorerwa ibizamini by’isuzuma harimo n’ibidakenewe nuko bo bikabateza igihombo.
Umwe yagize ati: “njyewe byambayeho rimwe. Nari nagiye muri prive kwivuza, ni inkovu mfite izamo ama infection nuko ahubwo bajya kumpima infection yo mu maraso, umubiri wose ngo barebe n’izindi ndwara, ngo bareke ko mfite za SIDA cyangwa se za Asma.”
“Ibyo byose bajya kubipima. Nibyo byeze mu mavuriro y’amaprive, ugasanga kubera gushaka amafaranga cyane, wowe wagiye ufite uburwayi wenda unabuzi usanzwe ubana nabwo ukabubabwira ahubwo bo bakagushakaho ibindi bizamini bakanagutuma n’ibindi kugira ngo baguce amafaranga y’umurengera atandukanye nayo wari kwishyura. Cyangwa se atandukanye n’ubushobozi bwawe muri rusange. bibanda ku mafaranga kurusha uko bibanda ku mukiriya wabo cyangwa kuruta uko bita ku murwayi waje abagana.”
Undi ati: “ugasanga urababwiye ngo uri kubabara mu nda noneho bakakubwira ngo tanga ikizamini cya malaria. Ubwo se ko uba uvuga aho ubabara nuko bakakubwira ibindi, urumva batakubangamiye! Kuko iyo ibizami iyo bugiye gusohoka biratinda. (…) wishyura ibizami byose bagufashe.”
- HITIMANA Regis; Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, avuga ko hari amavuriro yamaze gushyikirizwa urwego rw’ ubugenzacyaha, ndetse n’abazagaragaraho imikorerere nk’iyo batazihanganirwa.
Yagize ati: “ ibyo bintu ni uburiganya, ni n’ibyaha. Uyu munsi simfite imibare ariko hari dosiye tuba twarakoze nuko tukazohereza no muri RIB. Icya mbere dukora ni ugufunga amasezerano. Icya kabiri, iyo harimo icyaha tubijyana muri RIB. Bamwe bageze mu manza, hari na dosiye zikiri gutegurwa. Ubona ko inyungu y’amafaranga iri imbere cyane, cyane iyo aziko ntacyo biri bwice ku buzima bwawe, kongera kugusaba ikizami ….”
Ni mu gihe mu bice bitandukanye by’igihugu habarurwa amavuriro yigenga agera kuri 337. Nyamara nubwo hakomejwe gushakisha umuti ku bibazo bivugwa mu mitangire ya service mu mavuriro, ni kenshi abaturage bakomeje kwinubira serivise zaho.
@ INGABIRE GINA/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


