Barataka kudahabwa ibyangombwa bibemerera gutwara abagenzi, nufashe agahanwa

Abari baritabiriye gahunda yo koroshya ingendo mu buryo bwa rusange bifashishije imodoka zabo nto mu rwego rwo guhangana n' ikibazo cyibura ryimodoka nini kubera ubucye bwazo, ubu barataka ko batabona ibyangombwa ndetse nufashwe atwaye abagenzi abihanirwa, nimodoka ye igafungwa.

kwamamaza

Mu mpinduka nshya zakozwe mu gutwara abantu n'ibintu mu Mujyi wa Kigali harimo kuba "Umuntu wese ufite imodoka yujuje ibisabwa yarahawe uruhushya agatwara abantu n'ibintu.

Gusa ababyitabiriye bavuga ko byakuweho mu buryo butunguranye ndetse n' ibyangombwa bahawe bitarangiye. Baviga ko kubona ibindi bidashoboka.

Umwe muri bo, yabwiye Isango Star, ati:" bigitangira, bataraza kujya badufata, byaragendaga ndetse wabonaga ko no kwishyura imodoka y'ideni no gutunga umuryango wawe bishoboka. Ni ukuvuga ngo izi ni nk'izaduhombere, tumeze nk'abari bafite isuka ariko ikaba itari igishoboye guhinga."

"badufashije dushyiriraho ibyangombwa bishoboka byose nuko tukubahiriza kubishaka. Nizo authorization tukazishaka nuko bakatureka tukajya mu muhanda nkuko byari bimeze."

Undi ati:" Kuko babidukanguriye mu gihe gito nuko birongera bivaho mu kindi gihe gito. Muby'ukuri, muri icyo gihe abari basabye authorisation zari zitararangira ngo zite agaciro. Kugeza na n'ubu iyo dushyizemo abagenzi baraduhana. Rero byaduteje zindi mbogamizi ku bigendanye n'amadeni, imiryango dutunze."

"habonetse ubuvugizi nuko hakaboneka no kurenganurwa byadufasha. Twumva ibyemezo byari byafashwe byagumaho, hanyuma tukazashyirirwaho igihe ntarengwa yenda ariko banadutekerejeho."

" imodoka yanjye yafunzwe inshuro zigera muri ebyiri, ifunzwe na RURA ibyumweru bibiri ndetse bansha n'amande y'ibihumbi 100 ngo by'uko nta authorization mfite."

Ku rundi ruhande, Umujyi wa Kigali uvuga ko muri aya mabwiriza harimo ko mu gihe habonetse bisi zihagije, abafite imodoka nto bashaka gukomeza gutwara abagenzi bagomba kugana inzego zibishinzwe nuko bagakora mu buryo bwa "Taxi Voiture".

Emma Claudine NTIRENGANYA; umuvugizi wumujyi wa Kigali, yagize ati:" birumvikana buri gohe hari ubwo Bantu baba bashaka gusa no kwitana bamwana! Uruhushya bahabwaga nabo bari babizi neza ko ari urw'igihe gito, bisi zimaze kuhagera ibintu bigasa nabo bisubiye mu buryo, ntabwo ziriya modoka zari zigikeneye guhabwa rwa ruhushya rw'igihe gito."

"Ariko uyu munsi, nubwo zitahabwa uruhushya rw'igihe gito, umushoferi cyangwa se umuntu ushaka ko imodoka ye ijya gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange n'ubundi araza akabisaba. "

"Nyine kugira ngo ubone uruhushya rwo gutwara mu buryo bwa rusange hari ibisabwa. Urugero: niba ushaka gukora mu muhanda Downtown-Nyanza, ntabwo waza ngo ugiye gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange ukoresheje imodoka y'imyanya 7, ibyo ntabwo boshoboka. Ariko wajya gusaba uruhushya rrwo gutwara taxi voiture. "

"Ibyo rero birakorwa ahubwo bisaba ngo umuntu arebe ngo njyewe mfite iki, ibyo mfite byemerewe gutanga iyi serivise? Hari inzego zireba ubuziranenge mugihe havuzwe ko imodoka zo muri ibyo bihe zitagomba gukora biratangazwa nyine ugasanga ntabwo byakunda."

"Cyane ko mubizi hariho gahunda yo kugabanyaa ibyuka bihumanya ikirere, mu gutwara abagenzi, izikoresha amashanyarazi nizo ziri gushyirwa imbere kurusha izindi."

Izi modoka zari zaremerewe mu rwego rwo kuziba icyuho cyariho bitari mu buryo buhoraho kuko nta n'umusoro bakwaga.

Abahabwaga uruhushya icyo gihe bavuga ubu bamaze umwaka umwe, abandi bakavugako bari basigaje amezi 6.

@Emilienne KAYITESI / Isango Star - Kigali.

 Feb 20, 2025 - 11:40