Barashima kubw’imbangukiragutabara zibafasha kwivuza

Hari abaturage bashimira Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kongera imbangukiragutabara zibafasha kwivuza byihuse mu gihe barembye. Bavuga ko izari zihari zari nke bigatuma hari abatabonera ubuvuzi ku gihe. Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, Minisiteri y’Ubuzima yatanze ambulances 114, zitezweho gufasha abarwayi kugera kwa muganga mu buryo bwihuse.

kwamamaza

Abaturage bamwe barimo nk’abo mu mujyi wa Kigali bahamya ko imbangukiragutabara zari nke cyane bigatuma aho bazikeneye ntibazibonere igihe, bagatinda kubona ubuvuzi cyangwa bamwe bikabaviramo kubura ubuzima.

Umwe yagize ati: “bidufitiye akamaro cyane! urakora accident mu muhanda, bagahamagara ambulance igatinda kuza nuko ugasanga ati uwagonzwe n’uwagonze barinze baburira ubuzima mu muhanda kubera ko umuganga n’ambulance batinze kuhagera.”

Yongeraho ko “ku kigo nderabuzima, iyo ugeze mu cyaro ugasanga ambulance itinze kuva ku bitaro bikuru iza gutwara umuntu urembye. Ubwo izi zije, batwongeye n’izindi, cyane cyane mu cyaro.”

Undi ati: “zari zikenewe kuko hari abarwayi bageraga kwa muganga, kuma centre de santé noneho bagasanga nka ambulance yari ihari yagiye bagomba gutegereza nk’ivuye ku bitaro runaka, nayo igatinda kuza kuko iba yagiye ahandi maze bikavamo no gupfa cyangwa se niba ari umubyeyi akaba yabyerira mu nzira cyangwa umwana akamubyiramo [ mu nda].”

Nyuma yo kwakira imbangukiragutabaza nshya 114, Dr. Sabin NSANZIMANA; Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko ari imodoka zidasanzwe zikoresha ikoranabuhanga ridasanzwe, ndetse ko   biri muri gahunda u Rwanda rwihaye yo kongera ubwinshi bw’ imbagukiragutabara.

Yagize ati: “mu mezi abiri ashize hari ambulance zigera kuri 80 zari zatanzwe. Izi rero 114 zije ziyongera muri urwo rugendo mugihe gito cyane. Mu Rwanda abaturage ibihumbi 20 baba bafite ambulance; ni igipimo cyiza ugereranyije naho umuryango wabibumbye [OMS] uvuga ko nibura abaturage ibihumbi 40 cyangwa 50 bakwiye kuba bafite ambulance.”

“ni ambulance ziri mu byiciro bibiri: hari izisanzwe tuzi ariko hari n’izisumbuyeho ziri advanced [ife support] zirimo ibikoresho birya gusa n’ibiba n’aharwarira indembe kwa muganga mu bitaro bikomeye nka ICU. Niho twagiraga imwe, ubu nzibaye 9; bivuze ngo ubu dushobora guha ubuvuzi n’ubutabazi inshuro 9 kurusha uko twabikoraga.”

“hari itsinda Sami ryakoraga muri Kigali cyane ariko impinduka twashyizeho nka minisiteri y’ubuzima ni uko ambulance zose zijya muri systeme imwe yiswe emergency medical services itari ihari mu buryo navuga ngo mpuzamahanga bukoreshwa. Za ambulance wabonega y’ibitaro by’aha naha ku kigo nderabuzima; byose tubishyira muri system imwe, aho utabaza ari, aho ambulance aho iri hose yahita ihamagarwa mu buryo bw’ikoranabuhanga nuko itabare umuntu.”

Kugeza ubu, u Rwanda rugeze ku baturage ibihumbi 30 bakoresha imbangukiragutabara imwe, mu gihe Umuryango w’Abibumbye ubusanzwe usaba ko nibura abaturage bari hagati y’ibihumbi 40 n’ibihumbi 50 ari bo bagomba kuba bafite imbangukiragutabara.

Imibare itangwa na MINISANTE igaragaza ko ubusanzwe u Rwanda rwari rufite imbangukira gutabara 300 zirimo izamaze igihe kuburyo sishaje. Rukaba rumazw kunguka Inshya zikabakaba 200, aho intego ari ukugira imbangukiragutabara 510.

Imbangukiragutabara zatanzwe 114 zifite agaciro k’asaga miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

@Kayitesi Emilienne/Isango Star-Kigali.

 Aug 12, 2024 - 15:31