Barasaba ko hari icyakorwa umuco wo gutabarana ukagaruka mu banyarwanda

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kugaragara ibyaha by'urugomo, hari Abanyarwanda banenga bagenzi babo babashinja guta ubumuntu, cyane aho usanga ahabereye urugomo benshi bahitamo gufata amashusho yo gusakaza ku mbuga nkoranyambaga bakirengagiza gutabara uhemukirwa. Nimugihe umuco wo gutabarana utagakwiye gucika mu bantu.

kwamamaza

Gutabarana ni kimwe mu byarangaga abanyarwanda bo hambere, ariko abo muri iki gihe ntibikibaranga bitewe nuko bamwe bavuga ko nta bumuntu ndetse nimpuhwe bikiba mu banyarwanda bamwe na bamwe.

Abagaragaza izi mpinduka banavuga ko bidakwiye. Kubaho kwabyo, basanga biterwa nimpamvu nyinshi zitandukanye zirimo no kuba umuntu ashobora kujya gutabara cyangwa gukiza abari kurwana ahubwo ugasanga nawe ahuriyemo nibyago bishobora no kumuviramo ibihano bitangwa namategeko yu Rwanda. Ibyo bamwe babigaragaza nkimpamvu zo kudatabarana.

Baganira n'Isango Star, umwe yagize ati:" njyewe abantu ntazi ntabwo nabakiza kuko nagiye mpuriramo n'ibibazo, ndabizi!"

Undi ati:" nyine iyo babonye abantu bari kurwana bamwe bacaho bakigendera, abandi bakogeza...nta rukundo rukiba mu bantu kuko buri wese aba yibereye muze."

"Usanga umuntu abuze nk'akantu, iyo ntambara nawe waruyirimo, iyo bigiye mu mategeko biragufata nawe."

" utabara umuntu nuko bikarangira nawe ubigendeyemo bakagukubita. Ugasanga bagukubise ibuye. Nineho ugiye gutabara ukavuga ngo batanamfunga basically wenda!"

Bavuga ko ibyo bagiye bituma umuco wo gutabarana ugenda ugabanuka mu bantu.

Umwe ati:" ntabwo bigikorwa cyane, ni imitima mibi yaje muri twe."

Undi ati:" biterwa nuko umuntu asigaye yigendaho."

Bemeza ko nubwo ibi bikorwa ariko bitari bikwiye, ndetse babigereranya no guta umuco.

Umwe ati:" umuntu udatabara umuturanyi aba afite ikibazo cye yihariye. Nonesr waba udatabaye umuturanyi wawe ukaba umaze iki?"

Undi ati:" hari abagifite umuco wa kera, hari n'abawutaye." " kera umuntu yaraterwaga undi akamutabara"

Badaba ko hakorwa ubukangurambaga bwafasha abantu kongera gukangukira gutabarana.

Umwe ati:" bakwigishwa."

Undi ati:" hari icyo bakora kugira ngo umuco wo gutabarana wongere ugaruke."

Ni kenshi byagiye bigaragara hirya no hino mu gihugu aho abantu babaga bashungereye abarwana. Icyakora police yu Rwanda ishishikariza abanyarwanda kudashungera ahari kubera urugomo ahubwo abantu bakaba batabara cyangwa bagakiza abo bari gukora urugomo, cyangwa bakihutira gutabaza abashinzwe umutekano.

@Angeline MUKINGENZI/ Isango Star- Kigali.

 Dec 3, 2024 - 13:29