Bamwe mu banyarwanda ntibariyumvamo ubukerarugendo

Mu gihe U Rwanda rukomeje gushishikariza abanyarwanda gusura ibyanya byahariwe ubukerarugendo, abanyarwanda bamwe baravuga ko bitari ngombwa ko babikangurirwa kuko atari ibintu biyumvamo, bityo bazakomeza kujya mubyo bakunda.

kwamamaza

Muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere y’imyaka itanu NST2, U Rwanda rwiteze ko umusaruro ukomoka k’ubukerarugendo uzava ku madolari y’amerika miliyoni 620$ mu mwaka 2024, ukagera kuri miliyari y’amadorari ya Amerika mu mwaka wa 2029.

Nyamara n’ubwo bimeze gutya, ni kenshi u Rwanda rugaragaza ko ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu bukiri ku gipimo cyo hasi ugereranyije n’ubukangurambaga bwa “Tembera U Rwanda”, bushishikariza abanyarwanda gusura ibyanya by’ubukerarugendo.

Bamwe mu Banyarwanda bavuga ko impamvu batabujyamo, ari uko ubukerarugendo butari mu byo biyumvamo, mbese si umuco wabo.

Umwe yagize ati: “no gusura abantu b’inshuti zanjye bijya bingora, mbonye amafaranga najya gusura inyamaswa cyangwa ibikoko?! Ahubwo nasura abantu.”

Yongeraho ko “umuntu ajya ahamufitiye inyungu. Ubona ko aho hagufitiye inyungu wajyayo kuko sinajya kureba icyiza ntazi nk’intare, ibikoko…basi najya CHUK nkareba abarwayi.”

Undi ati:” urumva bitagoye! Gutekereza kujya kureba intare, nibura najya kureba urukwavu ruhiye!”

“ erega si umuco wacu kuko niyo ubonye ipusi urayikubita, wabona imbwa itambuka ukayikubita ibuye ntacyo igutwaye! Umuntu wari utunzwe n’ inyamaswa, ukumva nk’ ingwe…ni imyemerere ya Kinyarwanda ‘za gakondo’ babonagamo imiti, abandi bakazirya nk’inyama. Kumva rero ngo yagiye kuyisura ntabwo ari ibintu bya hafi, ni ibintu bigoye.”

Ku rundi ruhande, hari n’abavuga ko bakayiye mu bukerarugendo ariko usanga bagorwa no kubona amakuru, bikiyongeraho n’ikiguzi kiri hejuru.

Umwe ati: “biriya se ko bikorwa na buri wese. Hari igihe uba utifitiye uburyo wagerayo cyangwa se utanahazi. Biterwa nuko uhazi, utahazi se wajyayo gute?”

Undi ati: “ urumva ni iby’iwacu kandi kujyayo ni amafaranga. kandi nubwo ndi umunyarwanda ngiyeyo ayo banyishyuza ni kimwe nayo bakwishyuza umunyamahanga kandi ibyo ngiye kureba ari iby’iwacu, ibitanze u Rwanda rwacu. Yego hari ubwo bakugabanyiriza… ariko siko byagakwiye kugenda kuko urabibungabunga, si kimwe n’uturutse hirya y’igihugu!”

Ni mu gihe leta y’u Rwanda igaragaza ko kuva muri 2017, umusaruro ukomoka ku bukerarugendo wavuye kuri miliyoni 374$ z’amerika akagera kuri miliyoni 620$ z’amadorali ya Amerika mu mwaka 2023. Muri yo miliyoni 95$ zikaba zaravuye k’ubukerarugendo bushingiye kwakira inama.

@ INGABIRE GINA/Isango Star-Kigali.

 Oct 4, 2024 - 18:37