
Ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe byiyemeje kugera ku ntego z'icyerekezo 2063
Oct 4, 2023 - 14:21
Kuri uyu wa 2 tariki 3 Ukwakira mu Rwanda hasojwe inama rusange y’ubunyamabanga nshingwabikorwa y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ku rwego rwa za Minisiteri. Ni umwiherero umaze iminsi 3 bivugwa ko wagarukaga ku cyerekezo 2063 cyibanda ku ngamba zo guhindura Afurika umugabane wishoboye mu ruhando mpuzamahanga binyuze mu gukuraho imbogamizi zibangamiye ubucuruzi imbere muriyo ndetse no hanze yayo muri rusange.
kwamamaza
Ni inama ibaye ku nshuro yayo ya 5 aho guhera ku itarikiya 1 kugeza ku ya 3 Ukwakira mu Rwanda hari hateraniye Abadipolomate baturutse mu bihugu bitandukanye binyamuryango by’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.
Ni umwiherero wahuje abagize inama nshingwabikorwa y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta, asoza iyi nama yashimiye abayitabiriye ndetse avuga ko ibyemeranyijweho bigomba gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo guharanira inyungu z’abaturage banyamuryango ndetse n’inyungu z’umugabane w’Afurika.
Ati "reka mbashimire mwese ku ruhare ranyu rwo kwitabira iyi nama ndetse n’ibiganiro byabereye muri uyu mwiherero, ibyo twiyemeje ni uruhare rwacu ku mishinga migari y’icyerekezo 2063, tugendeye ku mirimo myinshi iri imbere idutegereje, igaragara nk’amahirwe ategerejwe cyane cyane binyuze mu ishyirwa mu bikorwa byayo aho ibigo bitandukanye biteganyije kuyitera inkunga mu buryo bwose kugirango ishyirwe mu bikorwa".
Yakomeje agira ati "inzego z’abikorera ibigo nyafurika by’imari, ibigo byigenga n’imiryango itari iya leta , bigomba kubigira ibyabo kugirango iyo ntego izagerweho binyuze muri uyu mwiherero kandi ku ntego z’umwaka 2063 tugomba kandi kubyumvisha abaturage bacu bigashyirwa mu bikorwa kugirango tugire Afurika twifuza".
Intego y’icyerekezo 2063 Afurika yunze ubumwe ifite ibumbatiye intego z’iterambere zirimo kwagura ubucuruzi hagati y’ibihugu, ikoranabuhanga, ibikorwaremezo, n’ibindi bigamije kuzamura ubukungu.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


