
APR FC yatangaje umutoza wayo mushya
Jun 18, 2025 - 09:09
Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko yasinyishije umutoza mushya, Abderrahim Taleb, ukomoka mu gihugu cya Maroc, aho agiye gutoza iyi kipe y’ingabo z’igihugu mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere. Ibi byatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Kamena (06) 2025, binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe.
kwamamaza
Taleb ni umutoza w’umunyamwuga umaze imyaka irenga 18 mu gutoza ruhago, akaba yaranyuze mu makipe akomeye yo muri Afurika y’Amajyaruguru arimo FAR Rabat, Wydad Casablanca, RSB Berkane, TAS Casablanca n’ayandi atandukanye. Uburambe bwe mu mupira w’amaguru bugaragaza ko aje mu Rwanda yitezweho kongerera imbaraga APR FC, cyane cyane mu mikino nyafurika.

Amakuru yerekeye uyu mutoza yatangiye kuvugwa ku wa Mbere tariki ya 16 Kamena (06), ariko ubuyobozi bwa APR FC bwirinze kugira icyo butangaza ubwo bwari mu kiganiro n’itangazamakuru, buvuga ko bizatangazwa mu gihe kiboneye. Nyuma y’umunsi umwe gusa, ibyari inkuru byemejwe, Taleb ashyirwa ku mugaragaro nk’umusimbura wa Darko Novic, uherutse gutandukana n’iyi kipe.
Uretse umutoza mushya, APR FC ikomeje no kwiyubaka mu bakinnyi. Kugeza ubu, hamaze gusinyisha Ronald Ssekiganda, umukinnyi wo hagati ukomoka muri Uganda. Haranugwanugwa kandi izina rya Ombarenga Fitina wakorewe isuzuma ry’ubuzima kuri uyu wa Kabiri, ndetse na Bugingo Hakim, Ngabonziza Pacifique, Hakizimana Adolphe na Iraguha Hadji, bashobora gutangazwa nk’abakinnyi bashya mu minsi ya vuba.
APR FC yiteze ko impinduka mu buyobozi bwa tekinike ndetse no kongera imbaraga mu bakinnyi bizayifasha kugera ku ntego zayo, cyane cyane mu mikino mpuzamahanga.


@ Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


