Amajyepfo: Barasaba ubufasha bwo kubona imashini ihungura ibigori

Bamwe mu bahinzi b’ibigori barasaba ko bafashwa kubona imashini z’ibihugura kuko uburyo bwa gakondo bwo kubihunguza intoki, basanga butakigezweho muri iki gihe.

kwamamaza

Abahinzi b’ibigori bo mu ntara y’Amajyepfo bagaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga gishize bashoboye kubona umusaruro. Iyo ugeze ku byicaro by’amakoperative no mu ngo z’abaturage ubona ko bagorwa no kubihungura. Usanga bamwe baba babihonda ku bindi, abandi babihunguza intoki, icyuma ndetse n’ibindi bikoresho mu buryo bwo kwirwanaho. Aba bahinzi bifuza ko bafashwa kubona imashini zibihungura mu buryo bugezweho.

Umwe muribo yabwiye Isango Star, ko “tuzana amabavu mu ntoki kandi n’igihe ntitugikoreshe neza. Buriya n’akazi ntikihuta kuko nk’ubu kuva mu gitondo mpunguye izingana gutya, iyo nza kubona akamashini biba byihuse.”

Hari n’abandi bahinzi bacurishije utumashini tubihungura ariko nako ngo si buri muturage wakigondera kuko kagura 80,000 Frw.  Basaba ko imashini zihugura ibigori bajya bazihabwa kuri nkunganire, nkuko bahabwa ibigori bakazagenda babyishyura.

Umwe ati: “bibaye byiza niyo yaza kuri Nkunganire nkuko n’ubundi dufata ibigori kuri Nkunganire.”

Undi ati:” urabona zirashaje, Izi ni izo twikorera tubonye izigezweho byadufasha, bikihutisha akazi.”

NIYONSHIMA Alexandre; ushinzwe gufata neza umusaruro no kuwongera agaciro mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), avuga ko ibyifuzo by’ abahinzi byatangiye gukorerwa ubuvugizi. Ariko  anavuga ko ababishoboye bajya bagera ku cyicaro cy’iki kigo bagatizwa utumashini bazatirura.

Ati: “ guhondahonda ikigori buriya baragikomeretse. Buriya Ikigoli ni ikinyabuzima nk’ibindi. Ni byiza yuko bakoresha imashini zihungura. Ni utumashini tw’intoki tudasaba fuel ( lisansi) cyangwa amavuta bashobora gukoresha. Utwo bashobora kudusanga nko muri Agrotech cyangwa n’abantu bacuruza inyongera musaruro hirya no hino mu gihugu.”

“ kuri’ubu hari imashini ziri kuri RAB. Icyo tubasaba ni uko begera Akarere cyangwa Umurenge, abayobozi babegereye aho hafi. Hanyuma bakandikira RAB, tukagenda tubafasha. Turabatiza bagahungura, bakazigarura.”

Kugeza ubu, muri koperative 329 ziri mu Ntara y’Amajyepfo, 3 zonyine ni zo zifite imashini zumisha umusaruro. 134 muri zo, zifite utumashini tugezweho mu guhungura ibigori. Naho izindi zisigaye kimwe n’abahinzi ku giti cyabo, baracyakoresha uburyo bwa gakondo bwo guhunguza intoki.

Ni mugihe imashini ihungura ibigori igura hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800 na miliyoni ebyiri( 2 000 000).

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Mar 21, 2025 - 11:06