
Amajyepfo: Barasaba insina zijyanye n’igihe zabafasha kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki
Mar 14, 2025 - 17:44
Abaturage bifuza kuvugurura ubuhinzi bw'urutoki barasaba ko bafashwa kubona insina zigezweho kuko izo basanganywe babona zitakibaha umusaruro nk'uko babyifuza. Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubworozi kivuga ko aba bahinzi badakwiye kugira impungenge kuko guhera mu kwezi kwa Cyenda, abazazishaka bazatangira kuzegerezwa.
kwamamaza
Abaturage bo Ntara y'Amajyepfo bagaragaza ko bakeneye insina zijyanye ni'igihe ni abo mu turere twiganjemo imisozi Miremire: nk'iya Ndiza muri Muhanga n'iya Kaduha muri Nyamagabe.
Bahuriza ku kuba insina bafite zizwi nk'indaya zitakibaha umusaruro. Basaba ko bahabwa izijyanye n'igihe zibaha umusaruro uhagije ku buryo basagurira n'isoko.
Umwe yagize ati: “ izi nsina z'indaya maze imyaka 12 nzihinga, ariko igitoki cyazo nta musaruro kikigira."
Undi ati:" twifuza insina zera nk'uko byahoze! Nta nyamunyu nkirya!"
Mu Kigo cy'igihugu gishinzwe ubworozi ku ishami rya Rubona, umunsi ku wundi iyo uhageze, ubona ko abashakashatsi baba bari gutegura izi nsina muri raboratwari. Ndetse bakagaragaza ko bafite n'aho bazigeragereza kandi igikorwa kiri kugenda neza.
Umwe ati:" duhera kuri rya jisho bakaryoza, bakaristeliliza. Ixyo gihe ruba dukurikiye uturemangingo kuko niyo atuma zikuba zikabyara insina nyinshi. (..) iramera nuko yazamuka ikongera ikabyara izindi. Nyuma y'ukweI kumwe, abiri bitewe nuko zagiye zizamuka ziragwira zikabyara izindi".
" mu murima twateyemo zimwe mu nsina twateye muri raboratwari kugira ngo tubashe kuba twazitubura noneho umuhinzi ushaka insina abe yayibona."
" iyo muri rabiratwari iba igura igihumbi ( 1000Frws) naho iyo mu murima wa RAB ruyigurisha 300Frws.
Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB, ushinzwe iterambere ry'ubuhinzi, Dr Frolence UWAMAHORO, avuga ko mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka, insina zitanga umusaruro zizatangira gutahabwa abahinzi.
Ati: “kubijyanye no kuvugurura ururoki, ruri mu byatiranyijwe igomba kwitabwaho by'umwihariko kuko rugaburira abanyarwanda benshi. Hari ugukurikirsna abanru bari mu butubuzi bw'urutoki: ni ukuvuga ba bahinzi bari mu butubuzi bw'imbuto z'urutoki nuko twabona bujuje ibisabwa ngo babe batanga imbuto ku baturage, tugasohora urutonde rwaho ashobora gukura imbuto y'urutoki. Bagaragazwa mu turere dutandukanye kugira ngo bemenye hafi yabo bashobora gukura izo mbuto."
"ariko hari n'urutonde dusohora mbere yuko igihembwe cy'ihinga A gitangira kugira ngo abahinzi bamenye aho bashobora kubona imbuto hafi yabo. Ubu turi gutegura urutonde tuzasohora mu kwa Cyenda (09)."
Kugeza ubu, imibare igaragaza ko kuri RAB sitasiyo ya RUBONA batunganya ingemwe z'insina zisaga 5 000 ku gihembwe ariko bavuga ko zishobora no kwiyongera bitewe n'umubare w'abazikeneye.
Bavuga ko bafite ubushobozi bwo gutunganya ingemwe z'insina zirenga ibihumbi 500.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star- Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


