
Amajyepfo: Abo ku mupaka n’Uburundi babangamiwe no kutagira Network
Jan 15, 2024 - 13:39
Abatuye mu Mirenge yo mu turere dutanu ihana imbibi n'igihugu cy'Uburundi baravuga ko batorohewe no kujyana n'uvuduko iterambere rigezeho bitewe n’uko telefoni zabo nta huzanzira (Network) ziba zifite. Ubuyobozi bw'iyi Ntara buvuga ko buri mu biganiro n'amasosiyete y'itumanaho kugira ngo hashakwe umuti urambye.
kwamamaza
Abaturage bo mu Ntara y'Amajyepfo mu mirenge ituwe n'abagaragaza imbogamizi mu gukoresha telefoni n'izindi serivisi zisaba ihuzanzira yiganjemo iyo mu Karere ka Nyaruguru , Gisagara, Nyanza, Ruhango ndetse na Kamonyi.
Abahatuye bavuga ko aho iterambere rigeze bitewe n'uko itumanaho risigaye rishingiye cyane kuri telefoni zigendanwa, hagakubitiraho ko na serivisi nyinshi bashakira ku irembo, kutagira ihuzanzira [network] ku matelefoni na internet idakora, bibashyira mu bwigunge.
Umwe mu batuye Umurenge wa Mukindo wo muri Gisagara, yagize ati: “hakazamo amareseaux y’i Burundi! Kereka umuntu azamutse nka hano noneho agashakisha ukuntu abona reseaux y’inyarwanda.”
Undi ati: “hano muri Nyabisagara, igice cya Rususa kigana hepfo, ho arabura burundu! Noneho muri Kamukiza, ho arabura rwose burundu cyane kuko ntiwabona uko utabariza umuturage kubera ikibazo cya reseaux kuko ushobora kumpamagara uri i Huye hari gahunda dufitanye, ntidushobora kumvikana.”
“ntabwo washaka umuntu ngo umubone kuko hahita hazamo umunara w’i Burundi.”
“ugenda ku musozi kugira ngo ubone reseaux.” “nk’ubu ugeze hano hepfo ya Makwaza ushobora kujya guhamagara hajemo amanetwork y’i Burundi ukumva barakubwiye ngo ntiwemerewe guhamagara umuntu n’umwe!”
Aba baturage baravuga ko bahabwa ubufasha kugira ngo n’ukeneye ubutabazi cyangwa gutanga amakuru nk’abatuye nk’umupaka yoroherwe.
Umwe ati: “Ubwo rero badufashije tukabona icyakuraho uriya munara w’i Burundi byaba ari ingenzi.”
Undi ati: “niba hari nk’ubufasha badukorera, wenda bakaba bakongera nk’iminara aho hantu higanjemo amareseaux y’i Burundi, bishobotse badufasha kugira ngo buri wese aho ahagaze abashe kubona reseaux. Nijoro ushatse kuvuga uri munzu, ushobora gushaka kuvuga ukabura reseaux kandi niba ari ikibazo cyo gutabarwa ugasanga ubuze ubutabazi.”
“mudusabiye amanetwork twatangira amakuru ku gihe, byongeyeho nk’abantu batuye ku mupaka.”
KAYITESI Alice; Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo, avuga ko ari ikibazo nk'abayobozi nabo kibaraje ishinga. Gusa avuga ko batangiye ibiganiro n'amasosiyete y'itumanaho kugira ngo hashakwe umuti urambye w'ikibazo.
Yagize ati: “reka nkivuge muri rusange ku rwego rw’intara kuko twakiganiriyeho n’ubuyobozi bukuru bwa MTN, ubu barimo kw’upgrading iminara yabo ndetse no kongeramo iminara kugira ngo bigende bikemura ikibazo kijyanye na coverage ntoya hirya no hino mu ntara. Na Kamonyi iki kibazo kirahari, mu turere twose kirahari. Rero muri iyi minsi ya vuba twaravuganye, hari ibyatangiye gukorwa twizera ko bizagenda byongera network, ariko bitakorwa umwaka umwe ngo birangire.”
Kuva mu 2017, hagiye havugwa ku bijyanye no kongera iminara mu bice bihana imbibi n'ibindi bihugu, kugeza ubu, abaturage baracyabihanze amaso cyane ko hamwe hari n'aho batumva amaradiyo yo mu Rwanda.
Bavuga ko ari nayo mpamvu nyamukuru baheraho basaba ko bakurwa muri ubwo bwigunge butuma batamenya amakuru, bukanabangamira itumanaho muri rusange.
@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


