Amajyaruguru: Ubutaka ibihumbi 200 ntibwanditswe kuri bene bwo

Ubutaka burenga ibihumbi 200 bwo mu Ntara y'Amajyaruguru ntiburabarurwa kuri ba nyirabwo. Abaturage bafite bene ubwo butaka bavuga ko bibateza igihombo gikomeye, mu rwego rwo kububyaza umusaruro.

kwamamaza

Akenshi abaturage bagiye bagaragaza ko iyo batanditswe ku butaka bwabo ngo babe bafite icyangombwa cy'ubutaka bituma batabubyaza umusaruro uko bikwiye, ndetse badashoboka kubwifashasha nk'igihe bakeneye inguzanyo n'ibindi.

Bamwe bavuga ko ahanini bene ubu butaka buba buri mu makimbirane cyangwa se bwarasizwe na bene bwo.

Gusa Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka kivuga ko ubutaka busigaye butaratangirwa amakuru ngo bwandikwe kuri ba nyirabwo, bwandikwa kuri leta by’agateganyo.

Ubwo uyu mwanzuro wafatwaga ndetse kigatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 31 Ukuboza (12) 2020 nyuma yo gukangurira abanyarwanda kwiyandikissshaho ubutaka bwabo no kurangiza amakimbirane y'ubutaka, ubuyobozi bw'iki kigo bwasobanuye ko buzajya bubarurwa kuri ba nyirabwo igihe ayo amakimbirane arangiye.

 Aug 22, 2025 - 12:18