
Abayobozi basabwe gutoza abaturage kwigira no kwishakamo ibisubizo
May 21, 2025 - 16:35
Abanyamuryango ba Pan-African Movement biganjemo abayobozi bo mu nzego z’ibanze, barasabwa gutoza abo bayobora kugira umuco wo kwishakamo ibisubizo, kuko “ak’imuhana kaza imvura ihise.” Ibi babisabwe nyuma yo kugaragaza ko kwishakamo ibisubizo ari wo muti urambye wo gukemura ibibazo Afurika ihura na byo, byinshi muri byo bikomoka ku mateka yo gukolonizwa.
kwamamaza
Abayobozi ba Pan-African Movement Rwanda bavuga ko bafite intego yo gutoza abayobozi n’abanyamuryango bayo kwimakaza indangagaciro za Kinyafurika, no gushishikariza abantu kwigira binyuze mu gushaka ibisubizo bihari, aho guhora biteze inkunga z’amahanga
Mu Karere ka Nyaruguru, aho hari abanyamuryango benshi bo mu nzego z’ibanze (ku rwego rw’akarere, imirenge n’utugari), Dr. NKURAYIJA Jean de la Croix, umwe mu bayobozi ba Pan-African Movement Rwanda, yibukije ko bafite uruhare rukomeye mu gufasha abaturage n’umugabane wa Afurika muri rusange kwigira.
Yagize ati:"Ntabwo ari ukuvuga ko Africa ari umugabane washize cyangwa itagifite amahirwe, ahubwo hari ubukire bwinshi cyane. Mugihe twese tuzahaguruka, tukabyumva kimwe, tugaharanira kwigobotora: cyane cyane ku bucakara no ku bukoroni. Ariko tuvuga tuti 'reka dushyire hamwe', tubane mu mahoro, dukorere hamwe hanyuma kuyiteza imbere."
Yongeraho ko "ariko twigirire icyizere, kuko byose bizaturuka ku miyoborere myiza."
Dr. Nkurayija yanasabye aba bayobozi kwigisha abandi iyi myumvire ya Pan-Africanisme, kuko ari inzira izafasha guhindura imyumvire rusange mubo bayobora
Ati:"Namwe rero mwigishe Pan-Africanisme, abo muzigisha nabo bigishe abandi...ndakeka igihe kizagera. Gusa itarambere ntabwo uritangira uyu munsi ngo ejo rikugereho. Ni process. Ikintu cyo guhindura imyumvire gifata igihe ariko birashoboka."
Abayobozi bo mu nzego z'ibanze bahawe uyu mukoro, bashimye izi nyigisho kuko ari ingenzi kuri bo, kandi bizeye ko zizabafasha no gushyira mu bikorwa ibyo bakorana n'abaturage umunsi ku wundi.
Umwe muri bo yagize ati:"Iyo ukoze ubukangurambaga ku muturage, ukamubwira uti 'hakorwe iki', aragikora kandi abyumva. Rero nkatwe turi kubyigishwa, turamanuka tukabyigisha abo tuyobora: abaturage basi hasi kandi bazamukana natwe. "
Undi ati:" Ntabwo baduha inkunga kuko badukunze, ahubwo natwe tugomba kwishakamo igisubizo, kwigira dushingiye ku muco wacu, ku mbaraga maze ibyo byose bigatuma hari aho twivana naho twigeza. Abanyarwanda barabivuze ngo 'Akimuhana kaza imvura ihise."
Pan-African Movement igamije guteza imbere ubumwe bw'abanyafrica, binyuze mu bufatanye no kwigira.
Pan-African Movement igamije guteza imbere ubumwe bw’Abanyafurika, binyuze mu bufatanye, kwigira no kwihesha agaciro. Ishami ry’u Rwanda rimaze imyaka irenga 10 rikora, mu gihe uru rugaga rwatangijwe mu mwaka wa 1900.
@ RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star- Nyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


