
Abayobozi b’amadini basabwe gutanga amakuru ku bakomisiyoneri mu icuruzwa ry’abantu
Dec 21, 2023 - 10:51
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, rurasaba abayobozi b'amadini n'amatorero n'inzego z'ibanze mu ntara y’Iburasirazuba kujya bagira amakenga y'umuntu babonye batazi bagatanga amakuru. Ruvuga ko uwo muntu ashobora kuba ari umukomisiyoneri mu icuruzwa ry'abantu.
kwamamaza
Pasiteri Karemera Daniel wo mu itorero Englise Vivante ryo mu karere ka Nyagatare asobanura uko umukomisiyoneri mu icuruzwa ry'abantu yashatse gushuka abakobwa be ngo abahe akazi ku kibuga cy'indege i Konombe. Avuga ko nyuma yaje kumuvumbura, ahita akuraho telephone ndetse yongeye kumuhamagara aramubura.
Ati: “nijye yahamagaye ati ‘nzi neza ko muze, ufite abana barangije S6, none nagiraga ngo baze hano I Bugesera, ku kibuga, bakeneye ko twabehereza akazi. Nanjye numva abana banjye badakwiriye kwicara badafite imirimo. Ariko nyuma yo gukurikirana cyane nagiye kwitegereza nsanga ni abatekamutwe, nsanga ni babakomisiyoneri bacuruza abantu!”
“ nza kubimenya noneho ndamubwira nti ‘umwana wanjye ngiye kuzana nawe!’ yumvishe ko ngiye kuzana nawe, telefoni arayikupa. Ndavuga nti do’ aba ni babandi bacuruza abana, ntabwi twari tubazi. Ariko ubwo bageze mu makaritsiye, mu tugari dutuyemo, ibyo ari byo byose natwe ubu twakangutse.”
iby’iki kibazo kandi byashimangiwe na Pasiteri Manywa John wo muri ADEPR Nyagatare. Avuga ko nk'abayobozi b'amadini n'amatorero bagiye kujya bafasha Urubyiruko kutagwa mu mutego wo gushukishwa akazi bikarangira bacurujwe. Avuga ko bazajya babashishikariza kwihangira imirimo,abadafite amikoro bakabaremera igishoro cyo gutangiza.
Ati: “umuntu afite imibereho, icyo akora…biroroshye cyane uriya ushukana naza amubwire ati n’ubundi njyewe nta kindi nkeneye, njyewe ibyo nkora ndabifite. Ubwo rero tugiye kurushaho kubigisha gukora no kubakundisha gukora ndetse no gushaka uburyo tubaremera, no gushaka uburyo tubakumbuza kwinjira mu mishinga itandukanye, imyuga itandukanye yakora. Ariko nibura buri muntu yisange afite icyo akora kugira ngo batazagwa mu bishuko.”
Rutaro Hubert; Umuyobozi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, mu ntara y'Iburasirazuba, avuga ko abakomisiyoneri mu icuruzwa ry'abantu baba bafite ababatumye ngo babashakire Urubyiruko kandi bakarangwa no Kuba ahantu nta kazi bakora kazwi.
Asaba Abayobozi b'amadini n'amatorero ndetse n'inzego z'ibanze ko mu gihe babonye umuntu nk'uwo, bajya batanga amakuru hakiri kare.
Ati: “bariya bakomisiyoneri tuvuga cyangwa se aba bantu bagenda babeshyabeshya abantu, reka nabo ubwabo baba bakoreshejwe na babandi bafite umugambi nyamukuru w’ikigamijwe.”
“Usanga ba bantu twita ngo ni abakomisiyoneri ni ba bantu rimwe na rimwe nabo babikora bafite amatsinda yabo bakorana nabo. Ibyo rero dusaba aba bayobozi ni ukuba ijisho ry’umuturage bamurinda ikibi cyamugeraho. Ubwo bivuze ko bagomba kuba bahari ureba uti ese uyu muntu nkurikije uburyo tumubona, uyu ntabwo ashobora kuba agenzwa n’umugambi mubi? Sinzi aho ava!!”
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB kandi rushishikariza abaturage kujya bifashisha ikaye y'umudugudu kugira ngo bandikemo umushyitsi bakiriye, bagaraze imyirondoro ye yuzuye kuko ibyo ari imwe mu nzira zo guhangana n'abakomisiyoneri mu icuruzwa ry'abantu bakunze kwibasira urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu, aho bamwe bajyanwa mu bikorwa by’ubusambanyi, abakora mu nganda, kandi bagakorera ubusa.
@Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


