
Abatuye umujyi wa Rwamagana bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi
Aug 20, 2024 - 07:32
Hari abaturage bo mu mujyi wa Rwamagana bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi riterwa n’abakozi ba WASAC bahindura ingengabihe y’uko n’amazi make ahari bayasaranganya bakayihera abakire. Bavuga ko ibyo bituma bohereza abana babo kuvoma mu gishanga nuko bikabaviramo gusiba ishuri. Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwemera ko hari ikibazo cy’amazi macye ndetse n’icy’abakozi ba WASAC bakora amakosa mu isaranganya ryayo. Buvuga ko ababikora bazabiryozwa.
kwamamaza
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’umujyi wa Rwamagana bagaragaza ko babangamiwe n’ikibazo cy’amazi meza, aho bavuga ko bamaze amezi asaga atatu mu mavomo yabo nta mazi ageramo ku buryo ayo bakoresha bayagura 500Frw ku ijerekani.
Bavuga ko ijerekani imwe baboneye ubushobozi itakora imirimo yose yo mu rugo maze haboneke n’ayo bafurisha imyenda y’abana bajyana ku ishuri. Bavuga ko ibyo bituma babatuma kuvoma ayo kubafurira imyenda maze bikabaviramo gusiba ishuri.
Umuturage umwe yagize ati: “ikibazo cy’amazi yarabuze, ubu natwe tujya kuvoma mu bishanga. Ubu tumaze amezi…tutayabona, kuburyo tubona abanyamagare akaba aribo tugurira. Injerekani imwe igura 500Frw! Nkanjye nakoreye 500Fr, urumva sinayagura amazi kandi mfite umwana, mpita mutuma mu gishanga.”
Undi ati: “ikibazo cy’amazi kibangamiye abaturage muri rusange. mu myigire y’abana; niba umwana ashobora kujya gushaka amazi mu gitondo kugera saa sita, ayo mazi ari buzane ntashobora kuza gufurishwa.”
“ ubu umwana w’umukire n’uw’umukene, bose bahurira mu gishanga!”
Gusa aba baturage bavuga ko babwirwa ko hari gahunda y’isaranganya ry’amazi mu mujyi wa Rwamagana. Ariko bibaza impamvu batagerwaho nayo bikabayobera. Basaba ko iyo gahunda yakurikizwa bakajya babona amazi kuko babangamiwe no kunywa ay’ ibishanga ndetse no kugura ijerekani ya 500Frw.
Umwe ati: “ nonese dusaranganya nka rimwe mu kwezi twaba tuyabona? Ariko amezi akubita n’atatu tutarayabona! Rero ni uko tubayeho, rero mutuvuganire kuko umwanda waratwishe.”
Undi ati: “ turasaba ko baduha amazi, uko basaranganya bakabyubahiriza, mbese ntibagire hamwe babangamire, ahandi babatoneshe.”
Kagabo Richard; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yemereye Isango Star ko muri aka karere hari ikibazo cy’amazi macye ariko mu rwego rwo gukoresha macye ahari, hashyizweho ingengabihe yo kuyasaranganya.
Gusa anavuga ko hari abakozi ba WASAC bahindura iyo ngengabihe, maze amazi bakayohereza mu bakire babahaye amafaranga, ibyo bigatuma abagezweho batayabona. Icyakora avuga ko abakora ibyo bazabiryozwa.
Ati: “ urwo rutonde ruba rwatanzwe, iryo saranganya ry’uduce dutandukanye ariko tukumva yuko bariya basore bashinzwe gufunga no gufungura amavame, hari amanyanga bajya bakora, cyane cyane bayafashijwemo n’abakeneye amazi cyane kuko hari naho babahereza n’amafaranga. ni ibintu twavuga ko tutaragenzura ngo tugire uwo dufatira mu cyuho, ariko ayo makuru turayakurikirana.”
“ twihaye gahunda ndetse dukorana inama n’abatekinisiye, aho twakumva urusaku tugahita tugira ibyo dutunganya bigakorerwa hamwe.’
Kugeza ubu, abatuye akarere ka Rwamagana bakoreshaga amazi angana na mitero kibe ibihumbi 12 ku munsi kandi biyongera buri gihe. Ariko uruganda rwa Karenge rugiye kubakwa ruzatanga metero kibe ibihumbi 48 ku munsi ari yo yitezweho gukemura ikibazo cy’amazi.
Byitezweko uyu mushinga uzamara imyaka itatu kugira ngo ube wuzuye, nuko abaturage bo mu mirenge itandatu ikeneye amazi cyane batangire kuvoma.
@ Djamali Habarurema/Isango Star- Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


