Abaturarwanda baragirwa inama yo gukoresha imodoka rusange mu ngendo zabo nk’uburyo bwo kurengera umwuka duhumeka.

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda kiragira inama abaturarwanda yo gukoresha uburyo bw’ingendo rusange mu rwego rwo kubungabunga umwuka duhumeka.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ku munsi mpuzamahanga w’umwuka mwiza n’ikirere gikeye washyizweho n’umuryango w’abibumbye usanzwe wizihizwa ku ya 7 Nzeri (9) buri mwaka.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagira iti “umwuka dusangiye twese tuwubungabunge.”

Akimpaye Beata; ushinzwe iby’amategeko mu kigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda (REMA), yagize ati: "Mubona ko leta y’u Rwanda igenda ishyiraho ingamba zo gutera ibiti, igakangurira abanyarwanda gutera ibiti kuko burya nabyo bigira uruhare mu kuyungurura umwuka duhumeka. Nko mu bwikorezi , habeho nibura tugiye mu modoka rusange [transport public] ni bimwe byagabanya ihumana ry’umwuka duhumeka.”

 Kabera Telesphole; umushakashatsi muri kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’ihumana ry’ikirere avuga ko  hari uburyo abantu bakwiye kurinda ihumana ry’ikirere.

Kabera, ati: “ icya mbere ni ugukoresha moto zikoreshwa n’amashanyarazi, gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange , noneho dufatanyije n’abafata ibyemezo gushyiraho amabwiriza y’uko nk’igikoni cyakagombye kuba kimeze ….”

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star bavuga ko hari aho umuturage akwiye kugaragaza uruhare rwe mu kurengera ibidukikije n’umwuka.

Umwe yavuze ko “ buri muntu wese aho ari haba aho ataha cyangwa atuye yagenda akaba ambassador wo kubungabunga ibidukikije cyangwa umwuka, akita kubivugwa na leta tugomba gukurikiza.”

Yongeraho ko “hari nk’ukuntu batubwira ngo ntidutwike ibihuru kuko nabyo biri mubyangiza ikirere.”

Undi ati: “ cyangwa tukitabira gukoresha gaze.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko buri mwaka abantu barenga miliyoni 7 bapfa bazize impamvu zituruka ku ihumana ry’umwuka.

Nimugihe, mu Rwanda, ingengo y’imari ingana na 1.19% ariyo ikoreshwa mu kwirinda ibyuka bihumanya ikirere.

@ Niyonkuru Akbaru/Isango Star-Kigali.

 Sep 8, 2022 - 05:27