
Abaturage barashimira ingabo z’u Rwanda zazimije ibisasu cyari kirashwe ku butaka bw’u Rwanda
Feb 18, 2025 - 11:46
Abaturage bo mu karere ka Rusizi baravuga ko nta bwoba bari bafite ubwo bumvaga urusaku rw’amasasu yumvikaniraga mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC kiri mu ntamabara n’abarwanyi b’umutwe wa M23. Bavuga ko babitewe nuko babonye n’amaso yabo uko igisirikari cy’u Rwanda, RDF, cyahagarikiye mu kirere ibisasu byari birashwe ku butaka bw’u Rwanda.
kwamamaza
Kuva kuwa gatandatu, nibwo mu murenge wa MURURU wo mu karere ka Rusizi batangiye kumva urusaka rw’amasasu yumvikaniraga hakurya mu mujyi wa Bukavu.
Ku mupaka wa Rusizi II, uhuza U Rwanda na RDC, hari abiganjemo abakora ubushabitsi bwambukiranya imipaka. Baganira n’umunyamakuru w’Isango Star, bagaragaje uko babyakiriye ndetse n’uko umwuka umeze, cyane ko bashimangira ko nta bwoba bagifite.
Umwe yagize ati: “twahoze tuvuga ngo Mana kora ibitangaza. Ubu nta bwoba."
undi ati:" ahubwo dufite akanyamuneza cyane, turishimye. Twammaze kubona ko tugiye kubona uburenganzira nuko tukajya tujya muri Congo tugenda twemye. Iby'ama visa dufite icyizere ko byavuyeho."
"nshuruza imbuto n'ibinyampeke. Turanezerewe cyane. Ubu tugiye kujya ducuruza ubucuruzi bwacu duhagaze twemye. Cyangwa n'isoko rigaruke mu Rwanda kuko muri Congo twahacururizaga tukabangamirwa."
Amasasu yaraswaga mu Rwanda mu buryo bwihuse yahitaga ahagarikirwa mu kirere n’igisirikare cy’u Rwanda. Abaturage bavuga ko ibyo byabongeye ingabo mu bitungu, ubu bizeye umutekano.
Umwe yagize ati: “uhagarariwe n'ingwe avoma ishongore! Bishatse kuvuga ko twari dufite umutekano usesuye, Perezida wacu turamwizeye, nubwo igihugu cyacu ari gitoya turacyizeye."
Undi ati:"n'abasore yaduhaye ngo baducungire umutekano turabizeye. Bahita bagishongesha kikaba nk'ibati rihondahonze, nuko kigahera iyo iwabo."
"Ntawe byangije. Twe turarinzwe kandi turabyizeye cyane. Ntacyo badukoraho rero. Tuzi ko igihugu cyacu gifite ubwirinzi. Dufite ubuyobozi bwiza buducungira umutekano, umutekano wacu turawizeye rwose."
"turinzwe n'Imana, Umusaza wacu(Perezida) n'abahungu biwe."
ku munsi w'ejo ku wa mbere, saa sita z'amanywa zageze imipaka ifunze kuko nta ba congomani bari kwemererwa kwinjira mu Rwanda cyangwa ngo abanyarwanda bemererwe kujya mu RDC, banyuze kuri uyu mupaka. Ibi byatumye abari bafite ibicuruzwa bipfa basaba ko imipaka yafungurwa ubuzima bugakomeza.
Umwe ati:"turategereje, ahubwo batubabariye bafungura aha ngaha nuko abakongomani bakambuka bakaza kutugurira. Ubucuruzi dufite buri kuborera aha mu madepot. Twari dutegereje ko twambutsa ubucuruzi none ntabwo byakunze bitewe nuko ku mupaka muri Congo...."
Undi ati:" turasaba ko bakongera bakadufungurira imipaka nanone nuko tukongera tugakora."
Nubwo ku ruhande rw’umupaka wa RDC hari kureberwa na n’umutwe wa M23, mu bihe bitandukanye igisrikare cy’u Rwanda, RDF, cyatangaje ko kiri maso mu kureberera umutekano n’ubusugire bw’ubutaka buri ku mbibi z’u Rwanda.
Ni mugihe ariko na Leta ya Kinshasa yatangaje ko umutwe m23 wamaze kwigarurira aka gace ka Bukavu, nk’uko n’abashinzwe itumanaho muri iki gihugu babigaragaje.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star - ku mupaka uhuza U Rwanda na RDC I Rusizi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


