Abaturage barasaba RIB kujya igera ahabereye ibyaha

Hari bamwe mu baturage bavuga ko mu gihe umuntu ahuye n’ibibazo bitandukanye by’umutekano birimo ubujura cyangwa urugomo ukajya kubiregera ikibazo cyakirwa ariko hakaba imbogamizi z’uko batajya bamenya niba koko cyarakurikiranywe, bagasaba inzego zibishinzwe ko bajya bamenyeshwa uko byarangiye cyangwa izi nzego zikanagera aho icyaha cyabereye.

kwamamaza

Ni kenshi humvikana abantu bahuye n’ibibazo by’ubujura, urugomo cyangwa ibindi bibazo bitandukanye byatuma bitabaza inzego z’umutekano harimo n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ariko ugasanga utanze ikirengo cye ntahawe amakuru y’aho bigeze cyangwa ngo izi nzego zigere aho ikibazo cyabereye.

Bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star bavuga ko ubusanzwe izi nzego z’umutekano zikora neza uretse iki kibazo.

Umwe yagize ati "icyo mbona cyo RIB iri kugerageza gukora akazi kayo ariko ikitaranoga ni ukuba yagera aho icyaha cyabereye vuba ngo igikurikirane vuba vuba".  

Kuri iki kibazo cyo kuba hari ibirego bijyanwa mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ariko ntibikurikiranwe, umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) , Col. Ruhunga Jeannot avuga ko ari intege nke za bamwe mu bakozi bayo ariko uwo bibayeho akaba yatanga amakuru agafashwa.

Ati "RIB kutagera ahakorewe icyaha niba bikorwa ni amakosa, niba hari ibibazo biregerwa umugenzacyaha ntajye aho icyaha cyabereye ngo afate ibimenyetso ni amakosa, uwabona ahari izo ntege nke, ayo makosa yatubwira, atubwire ati umugenzacyaha yaregewe ikirego iki n'iki ntabwo yigeze agera aho cyabereye, niba biba ni amakosa ku giti cy'umugenzacyaha ntabwo ari imokorere ya RIB".  

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko umwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2022-2023 warangiye hakiriwe amadosiye asaga ibihumbi 90 y’ibyaha byakozwe.

Imibare ikagaragaza ko mu byaha bitanu biza ku isonga icyaha cy’ubujura kiri ku mwanya wa mbere, ku mwanya wa kabiri hakaza gukubita no gukomeretsa,

Abakoze ubujura kandi bakaba biganje mu bantu bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18-30, naho gukubita no gukomeretsa abenshi ni abafite imyaka 30.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Oct 17, 2023 - 15:03